• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Imvano y’Imvugo: “Bateye rwaserera”

Impinga Media by Impinga Media
February 13, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa abantu benshi batumvikana cgangwa se benda no kurwana ni bwo abanyarwanda bagira bati: “bateye Rwaserera, nyamara nubwo iyi mvugo yamamaye mu Rwanda hose usanga ikoreshwa uko babyumva, imvano yayo itazwi bityo uyu munsi umuseke .com twabateguriye iyi nsigamigani kugirango umenye imvo n’imvano yayo.

Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavunga ngo: «Bateye rwaserera»!
Wakomotse kuri Rwaserera w’i Busororo mu Rukalyi (Kigali); ahagana mu umwaka w’i 1700.
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze batera akanda k’inzam, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukalyi n’ u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’ inzara karahava. Mu Rukalyi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka., yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucishaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’ amasuka bakazana abahahira.

Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati: “Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara”.

Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be arahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aranamutuka, ati: «Dore ngo iyo nyana y’ imbwa y’ umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n’ inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!»

Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n’inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi. Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n’umurengwe bikabije.

Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza, ati: «Nta w’undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire» Kuva ubwo, uje kwa Rwaserera guhakwa akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana.
Abanyabuganza babura aho bahahira.

Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati: «Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami; abandi barembejwe n’inzara baremera bati: «Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara!»

Nuko ngo bugorobe, barikora baboneza iy’ i Rusororo ijoro ryose: umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati: «Umwami yatanze Rwaserera!» Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara base babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda gitera Rwasesera!» Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi, ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mhama w’i Kiramuruzi.

Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavuga ngo “Bateye Rwaserera” Ubwo baba babagereranya n’ abateye Rwaserera w’i Rusororo azize agasuzuguro k’ umurengwe.

” Gutera rwaserera = Gutera imvururu z’urudaca.”

Previous Post

Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

Next Post

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 30 muri Bk Arena

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 30 muri Bk Arena

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Ambassadors of Christ Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, igiye gukora igitaramo cy'amateka cyo kwizihiza isabukuru...

“The Beast”: Imodoka ya Perezida wa Amerika itinya amasasu n’ibisasu

“The Beast”: Imodoka ya Perezida wa Amerika itinya amasasu n’ibisasu

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Imodoka ya Perezida wa United States izwi nka “The Beast” iri mu modoka zifite umutekano ukomeye kurusha izindi ku isi....

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu yiyemera

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu yiyemera

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu rimwe na rimwe yiyemera bikabije, kandi ko nta mpamvu afite yo guhora kumwereka ko...

Next Post
Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Mamadou

Mamadou Sy Yafashije APR FC gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 biyongerera icyizere

RDF yemeje igitero cyahitanye abasirikare muri Mozambique

RDF yatangaje ko ibyihebe byishe abasirikare batatu b’u Rwanda muri Mozambique.

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.