• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, June 13, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga 30 mu rugendo rutoroshye rw’ubuhanzi, rwuzuyemo kwihangana, guharanira inzozi no kwizera ko ejo hazaza hashobora kuba heza kurushaho.

Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe cyane kubera amazina atandukanye yakoresheje mu buhanzi arimo Seburikoko na Sekaganda, aherutse gutanga ubuhamya butanga isomo rikomeye ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga wa cinema. Yagaragaje ko ikimenyetso cy’intsinzi atari amafaranga menshi y’itangiriro, ahubwo ari kudacika intege.

Papa Sava agiye gusohora bwa mbere filimi nshya irangira itandukanye n’izo asanzwe asohora

Papa Sava yagarutse kuri uru rugendo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo yari umutumirwa mu kiganiro “Meet Me Tonight”, kiri mu gikorwa cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show.

Mu kiganiro, yibukije uko akazi ke ka mbere muri cinema kamuhaye isomo ridasibangana. Ati: “Mu kiraka cya mbere nahembwe amafaranga ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda n’Inkoranyamagambo (Dictionnaire).”

Nubwo ayo mafaranga yari make cyane, Papa Sava avuga ko atigeze yumva acitse intege, ahubwo byamubereye imbarutso yo gukomeza gukora cyane.

“Cinema si izina, ni urugendo”

Uyu mukinnyi asobanura ko kwinjira mu buhanzi atari amahitamo menshi yari afite, ahubwo byari inzira imwe rukumbi yari ashoboye kunyuramo. Yagize ati:
“I Kigali ntabwo ari iwacu. Nta sambu nari mfite munsi y’urugo rw’aho nacumbitse. Icyo nari nshoboye ni ugukina filime. Sinzi rero iyo nari mbireka icyo nari gukora.”

Papa Sava agaragaza ko cinema ari urugendo rurerure rusaba kwihangana no gukunda icyo ukora kuruta gushaka izina cyangwa amafaranga byihuse. Avuga ko uwinjiyemo agomba kwemera ko intangiriro zigora, ariko akizera ko ejo hashobora kuba heza kurusha ejo hashize.

Ubutumwa ku rubyiruko rwo muri iki gihe

Uyu mukinnyi wa filime ashimangira ko urubyiruko rwo muri iki gihe rufite amahirwe menshi ugereranyije n’igihe yatangiraga. Avuga ko ubu hari amashuri yigisha cinema, hari n’inkunga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere uruganda rwa sinema.

Ati: “Ibyo twebwe dutangira ntitwigeze tubibona. Ubu urubyiruko rufite amahirwe, ariko bisaba kuyabyaza umusaruro.”

Filime “What a Day”: intambwe nshya mu rugendo rwe

Mu rwego rwo gukomeza kwagura imirimo ye, Papa Sava yatangaje ko yiteguye gushyira hanze filime ye ya mbere irangira, yise “What a Day”. Avuga ko ari filime ifite umwihariko ugaragara mu miterere yayo n’inkuru ivuga.

Ati: “Nashakaga gukora filime itandukanye n’izindi dusanzwe tubona. Ni filime ikurikira umuntu umwe n’ibimubaho mu munsi umwe. Ni intambwe ikomeye kuri njye.”

Iyi filime ifite iminota 128, ikinwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi ikibanda ku buzima bw’umuntu umwe mu buryo bwimbitse, bitandukanye n’uko filime nyinshi zo mu Rwanda zikorwa.

Biteganyijwe ko “What a Day” izamurikwa ku mugaragaro tariki ya 30 Mutarama 2026, mu birori bizabera muri Mundi Center. Abazitabira bazinjira baguze amatike, iki gikorwa kikazanahuzwa no kwizihiza imyaka 30 Papa Sava amaze mu buhanzi.

Iyi filime n’iyi ntambwe nshya byongera gushimangira Papa Sava nk’umwe mu nkingi za cinema nyarwanda, n’urugero rwiza rw’uko inzozi zitangira ari nto ariko zigakura zigakura iyo ziherekezwa no kwihangana.

Previous Post

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

Next Post

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n'umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.