• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amatangazo Akazi

i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 1, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025 – Mu nama ya 6 ya Federasiyo y’Abahinzi b’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Farmers Federation – EAFF) yabereye i Kigali, abayobozi, abahinzi n’abafatanyabikorwa bahurije ku gitekerezo kimwe: ubuzima n’umutekano w’ibiribwa muri Afurika bizashingira ku guhanga udushya no ku ikoranabuhanga.

Elizabeth Nsimadala, umuhinzi w’icyayi n’ibitoki ukomoka muri Uganda akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Abahinzi bo mu Burasirazuba bwa Afurika EAFF, yasobanuye ko iri huriro rimaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere abahinzi bato bo mu karere.

Nsimadala yavuze ati:“ Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2005 rigamije guha abahinzi ijwi ku rwego mpuzamahanga no kubaka ubufatanye n’imiryango y’akarere n’iy’isi. Ubu ryibanda ku guhindura ubuhinzi bugatanga inyungu ku bahinzi bato kandi bukaba umwuga ushobora guhanga akazi.”

EAFF ni urwego ruhuza amashyirahamwe y’abahinzi ku rwego rw’ibihugu, amakoperative, urubyiruko n’abagore. Ubu rifite abanyamuryango 24 ku rwego rw’igihugu, bahagarariye abahinzi barenga miliyoni 25 bo mu bihugu 10 birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Etiyopiya, Eritereya na Jibuti.

EAFF yagiranye amasezerano y’imikoranire n’imiryango y’ubukungu nka EAC, COMESA na IGAD, ndetse igira uruhare mu nama za Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe. No mu rwego rw’ubucuruzi, rifatanya n’inzego nka East Africa Business Council.

EAFF yashyizeho gahunda yitwa eGranary, ifasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire byemewe, serivisi z’ubwishingizi, uburyo bwo kuhira no kubona amasoko. Kugeza ubu, abahinzi barenga ibihumbi 250 bamaze kwinjira muri iyi gahunda.

Ku rubyiruko, hashyizweho urubuga AYA Platform rubafasha kwigiranaho no kubona amahirwe y’imari. Ku bagore, EAFF ikomeje kubafasha guhangana n’imbogamizi zishingiye ku itegeko ry’ubutaka ribabuza kubugenzura mu bihugu byinshi bya Afurika.

EAFF inibanda ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, bikomeje guteza igihombo gikomeye ku bahinzi. Ku bufatanye n’imiryango nka AGNES na Pan-African Climate Justice Alliance, iri huriro ryabashije kugeza ijwi ry’abahinzi ku rwego mpuzamahanga.

Byageze aho, ku nshuro ya mbere mu mateka, umuyobozi w’abahinzi ahabwa ijambo mu itangizwa ry’inama mpuzamahanga ya COP28 i Dubai – igikorwa cyerekanye ko EAFF ifite ijambo rikomeye mu biganiro by’isi bijyanye n’ubuhinzi n’imihindagurikire y’ibihe.

Previous Post

Kalisa Adolphe wayoboye FERWAFA yahakanye ibyaha

Next Post

Butera Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyongeye kuzamuka kigera ku 2,938 Frw kuri litiro, bivuze inyongera ya 635 Frw ugereranyije n’igiciro...

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byatumbagiye cyane. “ Abanyarwanda baburiwe”

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byatumbagiye cyane. “ Abanyarwanda baburiwe”

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bibaye ibya mbere byo hejuru mu Rwanda, aho nka Lisansi yageze...

Mu myaka itanu ishize amadovize yinjizwaga n’ibikomoka ku buhinzi yikubye hafi kabiri

Mu myaka itanu ishize amadovize yinjizwaga n’ibikomoka ku buhinzi yikubye hafi kabiri

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko madovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi...

Next Post
Butera Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko

Butera Knowless yizihije isabukuru y'imyaka 34 y'amavuko

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

Abanyarwanda 5 % nibo bonyine barya inyama mu Rwanda “ Mukantwari Christine

Abanyarwanda 5 % nibo bonyine barya inyama mu Rwanda “ Mukantwari Christine

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.