• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Diego Forlan wamamaye muri ruhago,ubu akina tennis nk’uwabigize umwuga

Ntwali Christian by Ntwali Christian
November 11, 2024
Reading Time: 1 min read
A A

Umugabo wo mu gihugu cya Uruguay Diego Forlan wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo guhagarika gukina uwo mukino mu mwaka wa 2019 asigaye yarihebeye tennis aho akina nk’uwabigize umwuga.

Ku myaka 45 y’amavuko Diego Forlan agiye kwitabira irushanwa rya tennis ryitwa Uruguay Open aho azaseruka mu kiciro cy’abakina ari babiri babiri akazafatanya na Federico Coria wo muri Argentine uri ku mwanya wa 101 ku rutonde rw’abakinnyi bahagaze neza muri tennis ku isi muri iki gihe. Muri iri rushanwa riri mu marushanwa akomeye yo ku rwego rukurikira urwa mbere ku isi yose riteganyijwe kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2024, Forlan afite ikizere ko we na mugenzi we bazitwara neza bakegukana umwanya ushimishije. Umwaka ushize Diego Forlan yatangaje ko nta bwoba afite bwo guhangana n’abandi bakinnyi ba tennis ba kabuhariwe. Yaravuze ati “Jyewe nkunda kwiha intego mu buzima bwanjye. Tennis ni umukino wihariye kuri jyewe. Numva mfite ishyaka ryo kwipima n’abandi bakinnyi ba tennis bakomeye baturutse impande zose z’isi”.

Mu irushanwa ry’igikombe k’isi cy’umupira w’amaguru ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010, Diego Forlan ni we watowe nk’umukinnyi mwiza. Icyo gihe ni na we watsinze ibitego byinshi kuko yinjije bitanu. Yigaruriye imitima ya benshi ubwo yakinaga umupira w’amaguru. Yanyuze mu makipe akomeye atandukanye nka Manchester United yo mu Bwongereza, Villarreal na Atletico de Madrid zo muri Espanye na Inter de Milan yo mu Butaliyani. Yahamagawe inshuro 112 mu ikipe y’igihugu ya Uruguay ayitsindira ibitego 36.

Diego Forlan asigaye yarihebeye tennis

Nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 2019 yahise yinjira mu kazi k’ubutoza. Gusa gutoza ntiyabitinzemo kuko mu mwaka wa 2021 yahisemo kwinjira muri gahunda nshya yo gukina tennis. Amaze kwitabira amarushanwa menshi muri Amerika y’Epfo ariko irushanwa rya Uruguay Open ni irya mbere mu marushanwa akomeye cyane agiye guhatanamo.

Previous Post

Amateka ya Nyirarumaga wabaye umusizi wa mbere w’ Umunyarwandakazi

Next Post

Imvano yo Kuvugisha inani na rimwe: Imvugo yazanywe n’umwaduko wa Primyus ya Bralirwa.

Ntwali Christian

Ntwali Christian

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Gahuza miryango

Imvano yo Kuvugisha inani na rimwe: Imvugo yazanywe n'umwaduko wa Primyus ya Bralirwa.

Ndagisha inama: nkore iki ko Maze igihe ndyamana n’umugabo w’abandi kubireka byarananiye

Ndagisha inama: nkore iki ko Maze igihe ndyamana n'umugabo w'abandi kubireka byarananiye

CIMEGOLF 2024

Abagera kuri 200 ni bo bazitabira irushanwa rya CIMEGOLF 2024 Kunshuro ya 6.

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.