• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, nyuma y’imyitwarire yafashwe nk’idahwitse yagaragaye mu mikino y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.

Ibi bihano byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, binyuze mu itangazo FECAFOOT yashyize ahagaragara, rigaragaza imyanzuro yafashwe n’akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire n’imyifatire mu mupira w’amaguru.

Samuel Eto’o yahanwe guhagarikwa imikino ine yose itegurwa na CAF, bivuze ko atemerewe kugaragara ku kibuga cyangwa hafi yacyo muri ayo marushanwa, anategekwa kwishyura amande y’amadolari ya Amerika ibihumbi 20, angana na miliyoni zisaga 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bihano bifitanye isano n’ibyabereye mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cya Afurika wahuje Cameroun na Maroc ku wa 9 Mutarama 2026, wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat. Muri uwo mukino, Cameroun yasezerewe, maze hagaragara amashusho agaragaza Samuel Eto’o agaragaza uburakari mu buryo bugaragara, ashinja ubuyobozi bwa CAF n’ishyamirahamwe rya Maroc kutagenzura neza imisifurire.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Eto’o yagaragaraga ashinja Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa, ko imisifurire yahengamiye ku ruhande rwa Maroc. Ibyo byatumye bamwe mu banyacyubahiro bari aho bagira uruhare mu kumuhosha no kumusaba gutuza kugira ngo hatagira ibirushaho gufata indi ntera.

Imyitwarire ya Samuel Eto ntiyishimiwe n’abayobozi ba CAF na Federation y’umupira w’amaguru muri Maroc

Akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire kasanze iyo myifatire itajyanye n’indangagaciro z’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru, cyane cyane ku muntu ufite inshingano zikomeye nk’iza Samuel Eto’o, wafatiweho icyemezo kigamije gutanga isomo no kuburira abandi bayobozi.

Iki si cyo gihano cya mbere Eto’o ahawe kuva yajya mu buyobozi. Mu Ukwakira 2024, yigeze guhanwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma yo gusagarira abasifuzi mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore, ibintu byari byarakuruye impaka nyinshi ku myitwarire ye nk’umuyobozi.

Ibi bihano bije mu gihe Igikombe cya Afurika kigeze mu mahina, aho amakipe akomeye akomeje guhatanira igikombe. Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Mutarama 2026, uzahuza Maroc na Sénégal, amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru muri iri rushanwa.

CAF ivuga ko iki cyemezo kigamije kurengera isura n’ubunyamwuga by’umupira w’amaguru muri Afurika, no kwibutsa abayobozi, abakinnyi n’abandi bose bawugiramo uruhare ko kubaha amategeko n’imyitwarire myiza ari inkingi ya mwamba y’iterambere rya siporo.

Previous Post

Leta ya Uganda yakuyeho internet umunyamakura Sheena Holm ava mu gihugu

Next Post

Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
13 hours ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
14 hours ago

Umuhanzi uyobora itsinda rya punk utabona neza agiye kwitabira isiganwa rya London Marathon agamije gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wo mu...

Bwa mbere Tanzaniya yatowe Miss World

Bwa mbere Tanzaniya yatowe Miss World

by MUNYANKINDI Alphonse
5 days ago

Ku nshuro ya mbere muri Tanzania hatowe umukobwa uhiga abandi mu buranga ngo azahagararire iki igihugu muri Miss World Tanzania...

Next Post
Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

Urupfu rw’umusore ufite ubumuga bwo mu mutwe rwakanguranyije benshi muri Nyamirama

Urupfu rw’umusore ufite ubumuga bwo mu mutwe rwakanguranyije benshi muri Nyamirama

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.