• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amateka

Bamwe mu bahoze ari indwanyi z’igisirikare cya RPA,  ku munsi w’Intwari z’Igihugu bashimiwe ubwitange bwabo.

Impinga Media by Impinga Media
February 3, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Ibi ni ibyagarutsweho na Nsanzabandi na Gahutu Wensislas nyuma yo guhabwa Inka n’ubuyobozi bw’Akarere Ka Nyagatare ku munsi wo kuzirikana Intwari z’Igihugu.

Abo bahoze mu ndwanyi z’igisirikare cya RPA bavuga ko banejejwe cyane n’iyi mpano bagenewe ariko cyane ngo kuba byahujwe no kwibuka ibyakozwe n’intwari zitangiye igihugu.

Yagize ati: “Ndanezerewe cyane. Birashoboka ko nashoboraga korozwa n’ubundi nkundi Munyarwanda wese nkuko Igihugu kibifite muri gahunda zacyo. Ariko kuba nahawe inka kuri uyu munsi muri ibi birori byitabiriwe n’abantu bangana batya, bikitwa ishimwe ku kazi twakoze, byandenze kandi nanejejwe cyane no kubona nyuma y’imyaka 25 nsezerewe mu gisirikare ubuyobozi bufite ku mutima Ibyo nakoze.”

Akomeza agira ati: “Narwanye intamba za Uganda tubohoza Uganda mu 1986, ariko numva mfite inyota yo kuzabona icyerekezo n’uburyo bimpa kurwanirira u Rwanda. Twararwanye turaswa bikomeye ariko umuhate wacu wo gutaha u Rwanda ntiwavaho. Uyu munsi rero niba ibi bizirikanwa dushima ko aya mateka twabayemo atazazima.”

Ikindi abahawe inka bavuga ko bigiye kuba igisubizo mu kunoza imibereho yabo ikarushaho kuba myiza mu minsi nk’iyi bageze mu myaka y’imbaraga nke.

Gahutu Wensislas agira ati: “Ni byo nanjye ndashimira ubuyobozi butuzirikana ku munsi nk’uyu. Inka duhawe zizadukamirwa ku buryo bidufasha mu mibereho yacu y’ubusaza tugezemo, imbaraga ziragenda ziba nke. Tuzabona ifumbire ku buryo aho duhinze tuzeza. Navuga ko kutworoza biri mu bikorwa byo kudusajisha neza. Turashimye”

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen washikirije abo basaza inka bagenewe, yababwiye ko ubuyobozi buzirikana cyane ubwitange bwabo.”

Ati: “Igihugu kirabazirikana, mwarakoze ku kazi ko kwitangira igihugu turabashimira kandi amateka twifuza ko akomeza kuba umurage wibukwa no kubiragano bizadukurikira.”

Kwizihiza umunsi w’intwari mu K arere Ka Nyagatare wabereye mu murenge wa Karama, ubera mu kibuga kifashishwa na RPA mu gutanga amahugurwa ku barwanyi mu myaka ya za 92 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Aha hakaba harashyizwe ikimenyetso kiranga aya mateka ku bufatanye bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) na RDB.

Muzehe Nsanzabandi ashima ko yorojwe ku munsi w’Intwari z’Igihugu
Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Steven
Previous Post

Miliyari 52 RWF nizo zukenewe mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu 2027

Next Post

Imodoka ya Gitifu wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Shakira yahisemo Ghetto Kids mu gikombe cy’Isi

Shakira yahisemo Ghetto Kids mu gikombe cy’Isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shakira yasabye abana bo muri Ghetto Kids kuzamubyinira mu bikorwa bijyanye n’Igikombe cy’Isi cya 2026. Aba bana bamaze imyaka bamenyekana...

Joshua Baraka yataramiye mu kirori cyateguwe na Linus Tattoo Party

Joshua Baraka yataramiye mu kirori cyateguwe na Linus Tattoo Party

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Linus Tattoo Party yongeye kugaragaza uko ibitaramo byo muri Kampala bigenda bihinduka, aho umuziki, imyidagaduro n’imyambarire bihuzwa bikabyara ibintu bidasanzwe....

Imyaka 45 ishize Bob Marley apfuye: Inkuru ushobora kuba utari uzi kuri we

Imyaka 45 ishize Bob Marley apfuye: Inkuru ushobora kuba utari uzi kuri we

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Uyu munsi imyaka 45 irashize icyamamare cya reggae Bob Marley cyitabye Imana, ariko amateka n’umuziki we biracyakora ku mitima ya...

Next Post
Imodoka ya Gitifu

Imodoka ya Gitifu wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka

2025 Toyota Starlet Cross

2025 Toyota Starlet Cross nshya ifite ikoranabuhanga rya ‘hill-start assist’ yamurikiwe i Kigali

Donald Trump

Donald Trump yasinye itegeko rikumira abihinduje ibitsina mu mikino cyangwa amarushanwa yagenewe abagore

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.