• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Abahanga muri Israel basabye isi gufatira ibihano Leta yabo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 30, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Amatsinda y’abanditsi, abahanzi, abahanga n’abandi bantu bazwi cyane muri Isael banditse ibaruwa isaba ko isi ishyiraho ibihano bikomeye kuri Leta yabo kubera uburyo iri kwifashisha inzara nk’intwaro yo guhana abaturage ba Gaza.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abantu 31 b’inararibonye barimo: Yuval Abraham, wigeze kwegukana igihembo cya Oscars, Michael Ben-Yair, wahoze ari Umushinjacyaha mukuru wa Israel na Avraham Burg, wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Israel(Knesset) akanayobora Jewish Agency, ndetse n’abandi bahawe ibihembo bikomeye nka Israel Prize, igihembo cy’ikirenga mu muco w’icyo gihugu.

Aba banditse ibaruwa bakomoka mu nzego zitandukanye zirimo ubuvanganzo, siyansi, itangazamakuru n’amashuri ya kaminuza zitandukanye.

Mu nyandiko yabo, bashinja Leta ya Israel “kwicisha abaturage ba Gaza inzara no kubafatira umwanzuro wo kubakura mu gihugu cyabo ku ngufu.”

Barasaba ko amahanga afata ingamba zikomeye, bagira bati“ Umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyira ibihano bikarishye kuri Israel kugeza ubwo ihagaritse ubwicanyi kandi ikemera agahenge karambye.”

Iyi baruwa ije mu gihe Leta ya Israel ikomeje kwibasira Gaza mu ntambara imaze amezi 21, aho abantu barenga 60,000 bamaze kwicwa nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza.

Abasinyiye kuri iyi baruwa bavuga ko bashenguwe n’amashusho y’abana barwaye indwara ziterwa n’inzara n’abaturage baraswa n’ingabo za Israel bashaka ibyo kurya.

Basanga ari ibyaha bikomeye, kandi bavuga ko gutuza abantu ku ngufu ahantu badashaka mu nkambi z’abacunguwe (concentration camps), nk’uko byatangajwe na Ehud Olmert, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel.

Ku Cyumweru, ishyirahamwe rikomeye ry’Abayahudi bo muri Amerika, Reform Movement, ryavuze ko Leta ya Israel ari yo ituma inzara ikomeza kwiyongera muri Gaza.

Bagize bati“Kwima abana amazi, imiti, ibyo kurya n’amashanyarazi ni ibintu bidafite ishingiro.

Twanze ko agahinda katubuza kugira impuhwe. Urukundo dufitiye Israel ntirukwiye gutuma twirengagiza ububabare bw’abaturage ba Gaza.”

Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu muri Israel—

B’Tselem na Physicians for Human Rights Israel yasohoye raporo bwa mbere ivuga ko Leta ya Israel iri gukora ibikorwa bisa na jenoside muri Gaza.

Nubwo amahanga akomeje ku vuga ko muri Gaza hari inzara n’ibikorwa bihabanye n’amahame y’ubumuntu, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu n’abandi bategetsi ba Israel bakomeje guhakana ko hari inzara muri Gaza, nubwo hari ibimenyetso bifatika byemezwa na Loni (UN) n’ibindi bigo.

Iyi baruwa y’aba bahanga n’abanyabugeni ni intambwe ikomeye kuko igaragaza ko mu gihugu imbere cya Israel ubwaho hari abamagana ibikorwa bibera muri Gaza, bakumva ko igisubizo atari intambara, ahubwo ari amahoro n’agahenge karambye.

Previous Post

Donald Trump yemeza ko uruhare rwe rwabaye ingenzi mu biganiro hagati ya RDC n’u Rwanda

Next Post

Trump yemeza ko Virginia Giuffre yari umwe mu bakozi Epstein yamwibye

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Trump yemeza ko Virginia Giuffre yari umwe mu bakozi Epstein yamwibye

Trump yemeza ko Virginia Giuffre yari umwe mu bakozi Epstein yamwibye

Ibihugu byegereye inyanja ya Pacifique byasabwe kwitegura Tsunami

Ibihugu byegereye inyanja ya Pacifique byasabwe kwitegura Tsunami

Igabanuka ry’amazi ya Nyabarongo ryateje ikibazo gikomeye mu gihugu

Igabanuka ry’amazi ya Nyabarongo ryateje ikibazo gikomeye mu gihugu

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.