• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Yago asoje Album ya gatatu mu myaka itatu gusa amaze atangiye umuziki

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 7, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gihe amaze imyaka itatu gusa atangiye umuziki nk’uwabigize umwuga, umuhanzi nyarwanda Yago utuye mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yasoje gukora album ye ya gatatu, ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026, akemeza ko ayitezeho byinshi.

Uyu muhanzi abinyujije mu butumwa yatanze, yavuze ko kumara imyaka itatu akora umuziki amaze gukora album eshatu ari igihamya cy’urugendo rudasanzwe mu muziki, avuga ko abifata nk’umugisha ukomeye aturuka ku Mana.

Yagize ati: “Album ya gatatu narayirangije! Imana n’iyo nkuru. 2026 ni umwaka wo kwakira imigisha myinshi ituruka ku Mana ishobora byose/Umwami/Yesu. Ndi ubuhamya bugenda.”

Mu gihe iyi album yaba igiye hanze nk’uko yabitangaje, Yago azaba abaye umwe mu bahanzi bake cyane bashoboye gukora album eshatu mu gihe cy’imyaka itatu gusa, mu gihe hari abamara imyaka irenga icumi mu muziki batari bakora na album imwe.

Yago yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ubwo yamurikiraga album ye ya mbere yise “Suwejo” mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gitaramo cyari n’umwanya wo kwizihiza umwaka umwe yari amaze yinjiye mu muziki, anereka Abanyarwanda indirimbo zari zigize iyo album, zirimo n’indirimbo Suwejo ari nayo yamwinjije mu muziki.

Nyuma y’aho, Yago yaje kwimukira muri Uganda, aho kugeza ubu akomeje ibikorwa bye by’umuziki n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gutara no gutangaza amakuru.

Ku wa 25 Nyakanga 2025 yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Yago Life II”, ayimurika ku mugaragaro ku wa 29 Nzeri 2025 mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Kampala. Iyi album igizwe n’indirimbo 18 zirimo: Amashagaga, Ibyo birabera, Kwa Mama, Ocean (feat. Paccy Kizito), Elo, Nzaririmba Igitangaza, Habaye Ibitangaza (feat. Inyogoye), Nooma (feat. Double Jay wo mu Burundi), Kasabanitta, Shall We Do It Again?, No Nyash No Problem (feat. Ykee Benda wo muri Uganda), Sarambara, Urakapu, Padiri n’Umudari, Sokka (feat. Sintex), Mumavi (feat. Okkama) ndetse na Elo Remix (feat. Ayma wo muri Uganda).

Mu gutunganya “Yago Life II”, Yago yakoranye n’abatunganya indirimbo 10 barimo Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat ndetse na Devy Denko & Klein. Iyi album yanahawe umugisha na Mavenge Sudi, umwe mu bahanzi b’inararibonye mu muziki nyarwanda, mu gihe igishushanyo mbonera (design) cyayo cyakozwe na Zeo Trap.

Mu gihe Yago akomeje kwagura ibikorwa bye mu karere, album ye ya gatatu itegerejwe na benshi, ikaba ishobora kongera kumushyira mu murongo w’abahanzi bari kubaka amateka yabo mu gihe gito cyane.

Previous Post

Massamba Intore azatarama mu birori bya CAN 2025/26

Next Post

Nta nshuti n’imwe tugira akandi ibyo bitera agahinda abahanzi – Fille Muton

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Nta nshuti n’imwe tugira akandi ibyo bitera agahinda abahanzi – Fille Muton

Nta nshuti n’imwe tugira akandi ibyo bitera agahinda abahanzi - Fille Muton

Abapasiteri bakwiye kwitwara nk’abasifuzi – Pastor Wilson Bugembe

Abapasiteri bakwiye kwitwara nk’abasifuzi - Pastor Wilson Bugembe

Sintinya gushyira hanze umuziki wanjye – Alyn Sano

Sintinya gushyira hanze umuziki wanjye - Alyn Sano

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.