• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umuhanzi David Lutalo yisobanuye cyane ku bamunenga

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
March 23, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi David Lutalo yagarutse ku bitekerezo by’abamunenga, ibi bibaye nyuma y’ikiganiro aherutse gukorera kuri TikTok Live, aho yatanze nomero yo kumuhamagaraho ku bashaka ku mutumira mu bitaramo.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, ubwo Lutalo yasomaga nimero ye ku mbuga   y’ubucuruzi bwe ayibwira abamukurikiraga bagaragaje ko bifuza kumutumira mu bitaramo.

Gusa ibi byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bayikoresha bavuze ko umuhanzi ufite izina nka Lutalo atari akwiriye gutangaza nimero ze ku mugaragaro, bavuga ko bishobora kumugaragaza nk’ushaka akazi cyane cyangwa udafite ibitaramo bihagije.

Ariko Lutalo yahakanye ibyo byavuzwe, ashimangira ko ibikorwa bye byasobanuwe nabi n’abantu benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Allan Cruz kuri Cruz Xclusive, uyu muhanzi yasobanuye ko gutangaza nimero zo gutumirwaho mu bitaramo ari ibintu abahanzi basanzwe bakora kuva kera, na mbere y’uko imbuga nkoranyambaga nka TikTok zibaho.

Yagize ati: “Twasomaga nimero zacu na kera cyane, itandukaniro ni uko icyo gihe nta TikTok yabagaho. Hari radiyo na televiziyo.”

Yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma akomeza gutangaza nimero ye y’ubucuruzi ari ukurwanya uburiganya.

 Yavuze ko hari abantu bamwe biyitirira izina rye bagatanga nimero zitari zo ku bashaka kumutumira mu bitaramo.

Ati: “Hari abantu benshi bakoresha izina ryanjye mu buriganya. Hari n’uwo twigeze gukorana utanga nimero ye iyo abantu bambajijeho,bityo ngomba guhora mvuga nimero yanjye y’ubucuruzi kugira ngo abantu bamenye iy’ukuri.”

Mu gushimangira ibyo yavuze, Lutalo yongeye gusubiramo iyo nimero mu kiganiro, agaragaza ko yifuza ko abafana n’abategura ibitaramo babona amakuru yizewe yo kumutumira.

Yanagaragaje ko nimero yatangaje atari iye bwite, ahubwo ari iy’umujyanama we (manager).

 Lutalo yavuze ko yakoze ibyo asubiza uwamubajije mu kiganiro cya Live.

Yagize ati: “Hari umuntu wabinsabye kuri Live avuga ko ashaka kuntumira, ambaza uko yabigenza, none se nari gukora iki?

Namuhaye nimero ya manager wanjye, si nimero yanjye bwite.

Ndetse no gutanga iyanjye bwite nabishaka ni uburenganzira bwanjye.”

Previous Post

Doja Cat na se mu ntambara y’amagambo: Ubutumire bw’igitaramo bwabyaye umwuka mubi

Next Post

Korali Ambassadors of Christ yakoreye umurimo w’ivugabutumwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Korali Ambassadors of Christ yakoreye umurimo w’ivugabutumwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata

Korali Ambassadors of Christ yakoreye umurimo w'ivugabutumwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata

Ku myaka 14, Doja Cat yasabye internet kumuhuza na Se: imyaka ishize hamenyekanye ukundi kuri

Ku myaka 14, Doja Cat yasabye internet kumuhuza na Se: imyaka ishize hamenyekanye ukundi kuri

Umunyarwandakazi yakatiwe muri Uganda azira umugambi wo kwiba arenga miliyoni 280 Frw muri banki

Umunyarwandakazi yakatiwe muri Uganda azira umugambi wo kwiba arenga miliyoni 280 Frw muri banki

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.