• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Umugore yararanye n’uruziramire haba ikintu kidasanzwe

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 17, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gicuku cyo mu ijoro ryo ku wa mbere, Rachel Bloor yinyeganyeje mu buriri bwe asanga hari ikintu kiremereye kimuzengurutse ku gituza cye.

Atarakanguka neza, yagifasheyo agira ngo ni imbwa ye ariko asanga arimo gukorakora ikintu cyoroshye kandi kinyerera.

Ubwo Bloor yageragezaga kwimiramiza mu mashuka ye ashaka no kwiyegereza ‘iyo mbwa’ ye ku ijosi, umukunzi we yacanye itara ryo ku ruhande rw’uburiri maze yemeza ibyo bombi batinyaga.

Yaramubwiye ati: “Yoo, mukundwa. Ntunyeganyege. Hari inzoka y’uruziramire ya metero zigera kuri 2.5 iri kuri wowe,” niko Bloor yabibwiye BBC.

Amagambo ye ya mbere yari indahiro. Ayakabiri, yari itegeko ryo gukura aho imbwa aho.

Yagize ati: “Natekerezaga ko niba Dalmatian(izina ry’imbwa yabo) yanjye ibonye ko aho hari inzoka… byahinduka intambara ikomeye.”

Imbwa imaze gufungirwa hanze y’icyumba umugabo we na we yifuza kuba ari kumwe na yo, Bloor atangira kwikuraho uru ruziramire buhoro buhoro.

Birakekwa ko iki kiyoka cyaba cyaranyuze mu idirishya ariko ntacyo byangije

Yagize ati: “Nageragezaga kunyerera mva mu biryamirwa…ariko mu mutwe wanjye nibaza nti: ‘Ese ibi biri kubaho koko? Biratangaje cyane’.”

Yizera ko iyo nzoka yo mu bwoko bwa ‘carpet python’ – itagira ubumara – yaseseye mu idirishya rye, ikamanukira ku buriri bwe.

Amaze kwigobotora iyo nzoka buhoro buhoro, yatangiye kuyisubiza hanze ayohereza aho yari yanyuze yinjira, atayikanze.

Yagize ati: “Yari nini cyane ku buryo, nubwo yari inzengurutseho, igice cy’umurizo wayo cyari kikiri hanze mu idirishya.”

Yongeye agira ati: “Narayifashe, kandi wabonaga ko itikanze cyane. Yari imeze nk’iyinyagambura gusa mu kiganza cyanjye.”

Iki kiyoka cyamwizingiyeho ariko ntacyo cyamutwaye

Umugabo hanze yari yadagazwe bikomeye, ariko Bloor we ubwe ntiyigeze ahungabana cyane, kuko yakuriye mu cyaro ahari inzoka nyinshi.

Yagize ati: “Ntekereza ko iyo wowe utuje, na zo zituza.”

Ariko iyo biba ari igikeri (cane toad) – ubwoko bw’ibikeri bigira amahane kandi bibi muri iki gihugu – byari kuba inkuru itandukanye, nk’uko yabivuze.

Yagize ati: “Ntabwo mbasha kubyihanganira. Bintera no kuruka. Iyo biba ari igikeri cyari kuntera ubwoba cyane.”

Abantu n’iyi nzoka rutura bose basohotse muri icyo gikorwa nta ugize icyo aba.

Inziramire za ‘carpet python’ ziba cyane mu duce twegereye inyanja muri Australia, kandi akenshi zirya inyamaswa nto nk’inyoni.

Previous Post

Uganda: Karole Kasita yiyongereye ku bandi bahanzi basohotse iguhugu

Next Post

Urukundo rwa Phanuel Kavita na Kristin Saunders ruri hafi gufata indi ntera

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Africa Centres for Disease Control and Prevention yatangaje ko icyorezo gishya cya Ebola cyadutse mu burasirazuba bwa Democratic Republic of...

Yatse gatanya nyuma y’igihe gito akoze ubukwe

Yatse gatanya nyuma y’igihe gito akoze ubukwe

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Muri Kuwait habaye inkuru yatangaje benshi, nyuma y’uko umugeni asabye gatanya hashize iminota itatu gusa asezeranye n’umugabo we imbere y’amategeko....

Next Post
Urukundo rwa Phanuel Kavita na Kristin Saunders ruri hafi gufata indi ntera

Urukundo rwa Phanuel Kavita na Kristin Saunders ruri hafi gufata indi ntera

A$AP Rocky agaragaza uko urugendo rurerure rw’ubucuti na Rihanna rwarangiye ruvuyemo umuryango

A$AP Rocky agaragaza uko urugendo rurerure rw’ubucuti na Rihanna rwarangiye ruvuyemo umuryango

A Pass yatangaje uko rimix ya Gamululu na Konshens yazamuye umuziki we

A Pass yatangaje uko rimix ya Gamululu na Konshens yazamuye umuziki we

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.