• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

A$AP Rocky agaragaza uko urugendo rurerure rw’ubucuti na Rihanna rwarangiye ruvuyemo umuryango

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 17, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky yatangaje ko umubano we na Rihanna wubakiye ku rugendo rurerure rw’ubucuti, kwiyumvanamo no gutegereza igihe gikwiye, aho nyuma byaje kuvamo urukundo rukomeye n’umuryango ufite abana batatu.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Popcast ya The New York Times, A$AP Rocky yasobanuye ko we na Rihanna bari bamaze imyaka igera kuri 10 ari inshuti za hafi.

Mbere yo gufata icyemezo cyo kwinjira mu mubano w’urukundo mu 2020.

Uhereye ibumoso ni umuhanzi Rihanna n’umugabo we yihebeye Asap Rock

 Yavuze ko nubwo batari bakundana byeruye, yumvaga Rihanna ari umuntu wihariye mu buzima bwe kuva kera.

Uyu muraperi w’imyaka 37 yagaragaje ko hari byinshi we na Rihanna bahuriraho, birimo kuvuka mu mwaka umwe, imizi y’imiryango yabo ifitanye isano n’igihugu cya Barbados, ndetse n’uburyo bombi babonamo ubuzima.

Yavuze ko iyo asubiye aho umuryango wa Rihanna ukomoka, yumva nk’aho abonye impande zombi z’inkomoko ye, bikabongerera isano n’ubusabane.

A$AP Rocky yemeye ko nubwo bumvaga biyumvanamo cyane, bombi batari biteguye icyarimwe kwinjira mu mubano ukomeye.

 Yashimangiye ko igihe cyaje ari cyo cyabaye ingenzi, kuko cyabafashije kwinjira mu rukundo bafite ubushake, icyizere n’ubwumvikane.

Ubu A$AP Rocky na Rihanna ni ababyeyi b’abana batatu, barimo abahungu RZA Athelston w’imyaka itatu, Riot Rose w’imyaka ibiri, ndetse n’umukobwa w’amezi ane witwa Rocki Irish.

Uyu muryango ukomeje gukurikirwa cyane n’itangazamakuru n’abakunzi b’aba bahanzi, bitewe n’uburyo bombi bagaragaza urukundo rwabo mu bwisanzure no kwita ku bana babo.

Si ibyo gusa, kuko mu minsi ishize Rihanna yaciye amarenga ko ashobora kuba yiteguye kongera kwagura umuryango, ibintu byashimishije benshi mu bafana babo, bakabona ko uyu muryango ukomeje kubaka ejo hazaza hawo mu rukundo n’ubwumvikane.

Inkuru ya A$AP Rocky na Rihanna igaragaza ko rimwe na rimwe urukundo rutihuta, ahubwo rukura mu gusabana, kwizerana no gutegereza igihe cyiza, bigatuma rushobora kuvamo umuryango uhamye kandi urambye.

Previous Post

Urukundo rwa Phanuel Kavita na Kristin Saunders ruri hafi gufata indi ntera

Next Post

A Pass yatangaje uko rimix ya Gamululu na Konshens yazamuye umuziki we

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
A Pass yatangaje uko rimix ya Gamululu na Konshens yazamuye umuziki we

A Pass yatangaje uko rimix ya Gamululu na Konshens yazamuye umuziki we

Gusubiranya Icyogogo cya Congo-Nil: Umushinga uri guteza imbere ubuzima, ibidukikije n’imibereho y’abaturage

Gusubiranya Icyogogo cya Congo-Nil: Umushinga uri guteza imbere ubuzima, ibidukikije n’imibereho y’abaturage

Phina Masanyalaze yatangaje yambwe 10,000 by’amagande mu ndirimbo “calypso” ya Bebi Wine

Phina Masanyalaze yatangaje yambwe 10,000 by'amagande mu ndirimbo “calypso” ya Bebi Wine

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.