• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umugore wa Jose Chameleone, yasabye urukiko gutandukana n’umugabo we nyuma yimyaka 17 bashakanye

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 22, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi w’cyamamare cyo  muri Uganda, Jose Chameleone, uzwi ku izina rya Joseph Mayanja, ari mu rubanza n’umugore we, Daniella Atim, aho barimo kuburana gatanya, nyuma y’imyaka 17 bamaze bashakanye.

Amadosiye y’urukiko agaragaza ko Daniella yatanze ibaruwa mu Ishami ry’Imiryango (Family Division) ry’Urukiko Rukuru rwa Kampala ku itariki ya 20 Werurwe 2025, abinyujije ku bamuhagarariye mu mategeko bo muri Wamimbi Advocates and Solicitors. Ashinja Chameleone kumwandarika imyaka itanu.

Nk’uko ikinyamakuru New Vision cyabitangaje, Daniella yavuze ko gutandukana kwabo byamugizeho ingaruka zikomeye  mu marangamutima ndetse bikamutesha umutwe kenshi.

Yagize ati:“ Kubura urukundo, impuhwe, no kumva ibyiyumvo bya mugenzi wanjye byangije burundu umubano wacu, bigatuma gusubirana bidashoboka. Nta gushimangira cyangwa guteganya gutandukana hagati yacu kwabayeho.”

Uyu si we wa mbere ugerageza guhangana n’umugore we mu rukiko. Mu kwezi kwa Kane 2023, yari yaratanze itangazo ryo gutandukana, ashinja Chameleone kutubahiriza amahame y’urukundo no kutangirwa umwizerwa.

Jose Chameleone n’umugore we bashakanye ku itariki ya 7 Kamena 2008, basezeraniye muri Paruwasi ya Gatolika ya St. James i Bbiina-Mutungo, Kampala, baka bafitanye abana batanu aribo: Abba (w’imyaka19), Alfa (16), Alba (13), Amma (11), na Xara (6). Mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018, bari batuye i Sseguku mu Karere ka Wakiso.

Mu rubanza rwe rwa vuba, Daniella avuga ko ashaka umutekano w’abana, agahabwa imitungo irimo ubutaka n’inzu biri muri Uganda mu Karere ka Wakiso, Sseguku, ndetse akagenerwa n’amafaranga yo gutungisha n’ubwishingizi bw’abana.

Chameleone, wa menyekanye mu ndirimbo cyinshi zitandukanye nka “Valu Valu,” yateye utwatsi ibyo ashinjwa n’umugore we, avuga ko umuziki we wamufashe igihe kirekire ariko atigeze asiga umugore n’abana. Yongeyeho ko icyemezo cyo kwimukira muri Amerika cyari icyemezo bumvikanyeho bombi kandi ko yanaguriye inzu umuryango we yo guturamo.

Nk’uko Chameleone abivuga, ibibazo by’urugo byatangiye nyuma yo kwimukira muri Amerika, aho Daniella ngo yabaye “atajya aganira neza, atishima, kandi akunda amakimbirane ya hato na hato.” Yavuze kandi ko umugore we yashyize amakimbirane yabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byagize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe ndetse bikamuviramo kujya mu ibitaro.

Chameleone yahakanye ko yasize abana be, avuga ko Daniella yashutse bamwe mu bana ngo bamurwaneho. Yasabye urukiko kwirengagiza icyifuzo cya Daniella, kandi asaba ko inzu i Sseguku yaguma nk’urugo rw’umuryango w’abana igihe bari muri Uganda.

Yanamaganye icyifuzo cy’amafaranga y’ubwishingizi, avuga ko umugore we afite akazi muri Amerika kandi ashoboye kwiyitaho. Ahubwo, asaba ko habaho kurindwa kw’abana ku buryo bw’impande zombi no gusangira inshingano ku bana.

Nubwo yemera ko urugo rwasenyutse, yasabye urukiko kumwishyurira ibiciro by’amategeko.

Previous Post

Jay-Z yabaye umuhanzi ukize kurusha abandi ku isi

Next Post

Lil Nas X yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kugaragara yambaye ubusa nijoro muri Los Angele

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Lil Nas X yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kugaragara yambaye ubusa nijoro muri Los Angele

Lil Nas X yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kugaragara yambaye ubusa nijoro muri Los Angele

Amafaranga agira ururimi rwihariye

Ururimi rw’Amafaranga: Impamvu 5 Gukira Bitangira mu Mutwe

Batereye ivi mu gitaramo cya Coldplay

Batereye ivi mu gitaramo cya Coldplay

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.