• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Sunday, June 14, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Tyler Buchanan, Rurangiranwa mu bujura bwo kw’Ikoranabuhanga yafashwe.

admin by admin
December 6, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Scattered Spider Hacker arrested

Tyler Buchanan, umusore w’imyaka 22, ni umwe mu bagize itsinda ryitwa Scattered Spider, rikekwaho kuba inyuma y’ibitero bikomeye by’ikoranabuhanga byibasiye ibigo bikomeye by’itumanaho n’indi mirimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubushinjacyaha bwavuze ko iri tsinda rifite ubushobozi bwo gutegura no gukora ibitero by’o ku rwego rwo hejuru bikibasira umutekano w’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.

Itsinda Scattered Spider riri mu byateje igihombo gikomeye mu nzego zitandukanye harimo iz’ubukerarugendo, itumanaho, serivisi za internet, n’ifaranga rya cryptocurrency. Ikindi kigaragazwa nk’amayeri akomeye rikoresha ni uburyo bwa phishing hamwe na SIM-swapping, bugamije guhindura uburyo bw’itumanaho bw’abantu kugira ngo babone amakuru y’ibanga n’uburenganzira bwo kugera ku makonti yabo.


Ibikorwa by’iri tsinda ntibyibasiye gusa ibigo byo muri Amerika nka MGM Resorts International na Caesars Entertainment, ahubwo byateje impungenge ku rwego rw’isi yose, cyane cyane mu bigo bikora ubucuruzi bukomeye. Urugero ni uko MGM Resorts, kimwe mu bigo bikomeye by’imikino y’amahirwe n’ubukerarugendo muri Amerika, cyatakaje amafaranga arenga miliyoni 100 z’amadolari kubera ibikorwa by’ibi byihebe by’ikoranabuhanga.

Raporo za FBI zigaragaza ko ibitero nk’ibi bimaze kwiyongera cyane mu myaka itanu ishize, cyane cyane kubera iterambere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho. Raporo iheruka yerekanye ko 75% by’ibigo mpuzamahanga bikora ubucuruzi ku ikoranabuhanga bimaze guhura n’ibitero bifitanye isano n’ubujura bw’amakuru y’ikoranabuhanga.


Uburyo Scattered Spider Ikora:

  1. Phishing: Iri tsinda ritangira ryohereza ubutumwa cyangwa emails z’ibinyoma, ziyitiriye serivisi zizewe cyangwa ibigo bikomeye, rikabeshya abantu cyangwa abakozi bo mu bigo bikomeye bakabaha amakuru yabo y’ibanga.
  2. SIM-swapping: Bahindura nomero za telefoni z’abantu ,zikoreshwa kuri system zitandukanye, bikabaha ububasha bwo kugenzura konti z’abantu cyangwa gukoresha serivisi zabo z’ibanga.
  3. Ransomware: Iyo babonye amakuru y’ibanga, bayafatira bugwate, bagasaba amafaranga menshi kugira ngo basubize uburenganzira ba nyirayo.

Ikibazo gikomeye kiri mu kuba ibi bikorwa bikorwa mu buryo bwihishe, bigatuma abantu benshi batamenya ko bibasiwe kugeza igihe babonye ibimenyetso byo gukubitwa n’ingaruka.


Mu myaka mike rimaze rikora, itsinda rya Scattered Spider ryibasiye ibigo byinshi ryiba amafaranga meshi hakoreshejwe cryptocurrency, aho amafaranga aba adakurikiranwa mu buryo bworoshye. Ibigo byinshi byibasiwe birimo ibyo mu rwego rw’imikino, ubukerarugendo, itumanaho, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bwifashisha cloud computing.


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushyiraho ingamba zikomeye zo kurwanya ibitero nk’ibi. Harimo gushyira imbere uburyo bugezweho bwo kurinda amakuru nka multi-factor authentication (MFA) n’ikoreshwa rya zero-trust security models mu bigo bikomeye.

Ikindi ni uko FBI iri gukorana n’ibihugu byo ku isi yose, harimo ibya Afurika, mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga hifashishijwe ubufatanye bw’umutekano mpuzamahanga.


Icyo U Rwanda n’Afurika Bikwiriye Kwitaho

N’ubwo ibi bitero biboneka cyane muri Amerika no mu bihugu byateye imbere, Afurika ntabwo isigaye inyuma mu kwibasirwa n’ibyo bitero. Ibigo n’amabanki yo muri Afurika biri mu byibasirwa cyane kubera uburyo butaragerwaho bw’umutekano mu ikoranabuhanga. Urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, n’ubwo rukomeje gutera imbere, rukwiriye gukomeza gushyira imbere gahunda zo guhugura abakozi no gushora mu kubaka uburyo bwizewe bwo kurinda amakuru.


Inama ku Bakoresha Ikoranabuhanga:

  • Koresha multi-factor authentication ku makonti yawe yose.
  • Irinde gukanda ku mbuga cyangwa ubutumwa utazi inkomoko yabwo.
  • Koresha VPN mu gihe uri gukorera ahantu hatizewe.
  • Hita uhamagara banki cyangwa ikigo cyawe mu gihe ubonye ikintu cy’amanyanga cyerekejwe kuri serivisi zawe.

Iki gitero cya Scattered Spider kiragaragaza ko ibyaha by’ikoranabuhanga biri kwiyongera, bigasaba ko abantu n’ibigo by’ubucuruzi bikomeza kuba maso. Ntimuzacikwe n’ikiganiro gikurikira aho tuzagaruka ku miterere y’ibindi bitero bishya by’ikoranabuhanga n’uko byakwirindwa.

Joe Sure – Onezero: Ikoranabuhanga Rigezweho
Ibitekerezo byanyu birakenewe! Mwibuke gukurikirana izindi nkuru zacu ku mbuga zose nkoranyambaga.

Previous Post

RIB yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi: Gasopo kuri Jacky n’abamushyigikira

Next Post

Digital Transformation Week 2024: ICT Chamber mu rugamba rwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Digital Transformation Week 2024

Digital Transformation Week 2024: ICT Chamber mu rugamba rwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda

Hakim Sahabo

Hakim Sahabo n'abagenzi be bakina hanze ntibahiriwe n'iyi weekend.

AI n Mental health

Ubwenge Bw'Ubukorano (AI) bwaba umufasha mushya mu kwita ku Buzima bwo mu Mutwe?

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.