• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Sinema yo muri Uganda ikomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 28, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Sinema yo muri Uganda ikomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga, aho yongeye kwandika amateka.

Filime yanditswe na Loukman Ali mu mwaka wa 2020 yitwa The Girl in the Yellow Jumper yegukanye ibihembo byinshi, kandi izwiho kuba iteguwe mu buryo budasanzwe buzwi muri filime. Iyi filime yamaze kugera ku mashene (channel) ya Canal+ mu Bufaransa, aho isohoka mu rurimi rw’Igifaransa yiswe La fille au pull jaune (bisobanura “Umukobwa wambaye umupira w’umuhondo”).

Loukman yashyize hanze agace gashya k’iyi filime kasubiwemo mu rurimi rw’Igifaransa, bigaragaza indi ntambwe ikomeye yatewe n’iyi filime yanditse amateka mashya mu ruganda rwa sinema muri Uganda.

Iyi filime yabaye iya mbere muri Uganda yerekanwe kuri Netflix, ibintu byafunguye amarembo mashya ku bahanzi n’abanditsi b’inkuru bo muri icyo gihugu. Kuba yageze no kuri Canal+ ni indi ntambwe ikomeye, ndetse birashoboka ko ari yo filime ya mbere y’Umunya-Uganda igeze kuri urwo rubuga.

Loukman ni we wenyine mu banditsi ba filime bo muri Uganda ufite ibikorwa byinshi byerekanwa kuri Netflix, birimo The Girl in the Yellow Jumper na Katera of the Punishment Island. Ibikorwa bye bikomeje kuzamura sinema y’iwabo, bikenemezwa n’abatari bake ko ari byo bikorwa bitangaje cyane mu myaka ya vuba muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iyi ntambwe yateye, Loukman yagize ati: “Iyi filime inaboneka no ku rubuga rwa ALBLK muri Amerika, ku bifuza kuyireba bahatuye.”

Yongeyeho ati: “Sinzi na gato icyo bakundira iyi filime.” Uyu mukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wayo, hamwe n’ikipe ye, bakomeje kugaragaza ubutwari n’ubwitange mu guteza imbere sinema yo muri Uganda.

Previous Post

Cindy Sanyu yagiriye inama abahanzi bakiri bato

Next Post

Injyana ya “Hip Hop” m’u Rwanda yahinduye Isura – Bull Dogg

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Injyana ya “Hip Hop” m’u Rwanda yahinduye Isura – Bull Dogg

Injyana ya “Hip Hop" m’u Rwanda yahinduye Isura - Bull Dogg

Immy Candace yatangaje ko atakunda n’umugabo ubonetse wese

Immy Candace yatangaje ko atakunda n'umugabo ubonetse wese

Cindy Sanyu yavuze ko abana be bataribazi ko ari icyamamare

Cindy Sanyu yavuze ko abana be bataribazi ko ari icyamamare

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.