• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Injyana ya “Hip Hop” m’u Rwanda yahinduye Isura – Bull Dogg

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 29, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Mu myaka irenga 20 ishize, ijwi ry’abaraperi mu Rwanda ryakunze kumvikanisha amaganya n’umubabaro. Byari ibihe aho ijambo “Hip Hop” yafatwaga nk’ijyanye n’uburara, aho abafatanyabikorwa n’abaterankunga batinyaga kugira aho bahurira n’abakora iyijyan, nyamara ari bo bari bafite ubutumwa bwimbitse ku buzima bwa buri munsi.

Icyo gihe, abaraperi bageraga ku ntego z’ubuhanzi bwabo ahanini biturutse ku bushake n’imbaraga bwite abakoreshaga, ariko nta mikoro cyangwa inkunga ifatika yabashyigikiraga.

Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, umuziki w’u Rwanda wagendaga uhindura isura. Aho hambere Hip Hop yafatwaga nk’injyana y’ “ibirara,” ubu isa n’iyatsinze urugamba rwo kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ndetse n’imitima y’abashoramari batari bake. Ibi byerekana ko ubuhanzi bwo mu njyana ya Hip Hop butakiri urubuga rw’abashaka kwigaragaza gusa, ahubwo bwabaye ‘business’ ifite imbaraga mu rwego rw’imyidagaduro.

Umuraperi Bull Dogg, umwe mu bashinze urufatiro rwa Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko imyaka yatumye ibintu bihinduka cyane. Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 mu muziki, ashimangira ko ubu yishimira kubona abashoramari n’abaterankunga batangiye gusobanukirwa agaciro ka Hip Hop.

Ati:” kuba dufite amahirwe yo kubona abaterankunga bakunda ijyana ya Hip Hop n’ikintu cyiza kandi twifuza ko byakomeza gutyo. Ibi byari bikenewe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda; kera tugitagira uyu muziki, byari bigoye ko ukundwa cyagwa ukinwa ku maradiyo. Kuba uy’umunsi Hip Hop ikinwa kuri radiyo kandi ukumvwa n’abatari bake n’ikimenyetso cy’uko ibintu byahindutse.”

Bull Dogg yabwiye Impinga ko ibyo abona uyu munsi ari inzozi zahindutse impamo, kuko mu bihe byahise kubona ushyigikira umuhanzi wa Hip Hop byari ibintu bidashoboka.

Hashize igihe kinini Hip Hop ifatwa nk’ijwi rihutaza, injyana y’abantu batagira umurongo, rimwe na rimwe ikitirirwa ibirara. Ariko ubu ibintu byarahindutse. Abahanzi bakora iyi njyana batangiye gusobanura neza ubutumwa bwabo, uburyo bwo kwitwara, ndetse n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro.

Bull Dogg, witegura kuririmba mu gitaramo ‘Mic Tribe’ kizabera kuri Mundi Center ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, agira ati: “Mbere n’iyo bavugaga Hip Hop, bahitaga babihuza n’injyana y’ibirara gusa, akaba ari cyo bakoraho gusa. Ariko ubu ubona ko abashoramari basigaye bafata amafaranga yabo bakayashora mu bitaramo nk’ibi bya Hip Hop gusa. Urumva haba harimo ibigomba kwinjira n’ibigomba gusohoka iyo hajemo ‘business.’ Ntibagendera ku bindi ngo ni umuziki w’ibirara; ni ‘business’ nk’izindi zinjiza nk’izindi zose.”

Ubu mu Rwanda hari ibikorwa byinshi byerekana ko Hip Hop imaze gufata indi ntera. Hari ibitaramo byayo byihariye, ibikorwa by’ubucuruzi bihuriza hamwe abaraperi n’abaterankunga, ndetse n’abasore n’inkumi benshi batangiye gutega amatwi abaraperi b’imbere mu gihugu barimo Riderman, Bull Dogg, Green P, K8 Kavuyo, Diplomate, P Fla, Bushali, Kivumbi King, Ish Kevin na Dany Nanone n’abandi.

Uko umuziki wa Hip Hop ugenda ukura, ni ko n’isura y’abawukora igenda ihinduka. Abahanzi batangiye kwiyubaka, kwambara neza, gutegura ibikorwa bifite gahunda, no kugaragaza ko bashobora guhangana n’abandi mu buryo bw’umwuga.

Bull Dogg avuga ko ikiri ngombwa ubu ari ugukomeza gufata uyu mwanya wa Hip Hop imaze kubona, kugira ngo utazongera gusubira inyuma. Avuga ko bikwiye ko abashoramari n’abanyamuziki bakomeza gufatanya, kuko ari bwo buryo iyi njyana izarushaho kwaguka no kugeza ubutumwa bwayo kure.

Mu gihe Hip Hop y’u Rwanda yakomeje kubaka izina ryayo mu buryo burambye, Bull Dogg n’abandi bayikora baracyafite inshingano yo gukomeza kuyisigasira nk’urwego rw’ubuhanzi rutanga ubutumwa, rurema amahirwe kandi rwerekana impinduka mu myidagaduro nyarwanda.

Ubu ntikiri injyana y’abavuga ibibabaje gusa; ahubwo ni injyana y’abahanzi bafite icyerekezo, kandi ifite aho iganisha abanyarwanda mu rugendo rwo guhindura isura y’imyidagaduro mu gihugu.

Previous Post

Sinema yo muri Uganda ikomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga

Next Post

Immy Candace yatangaje ko atakunda n’umugabo ubonetse wese

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Immy Candace yatangaje ko atakunda n’umugabo ubonetse wese

Immy Candace yatangaje ko atakunda n'umugabo ubonetse wese

Cindy Sanyu yavuze ko abana be bataribazi ko ari icyamamare

Cindy Sanyu yavuze ko abana be bataribazi ko ari icyamamare

Umunyamideli Mr. Lus yatunguye umukunzi we amwimbikira impeta ku kibuga cy’indege

Umunyamideli Mr. Lus yatunguye umukunzi we amwimbikira impeta ku kibuga cy’indege

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.