Ikiyaga cya Ikiyaga cya Kivu gikomeje kuba umutungo kamere w’ingenzi ku baturage b’akarere ka Karongi n’igihugu cy’Rwanda muri rusange. Ariko uko imyaka ishira, ikibazo cy’imyanda ya pulasitiki kijugunywa muri iki kiyaga kiragenda gifata indi ntera, bikaba byaratangiye kugira ingaruka zikomeye ku musaruro w’amafi, ku buzima bw’ibinyabuzima byo mu mazi ndetse no ku mibereho y’abagituriye.
Iyi nkuru icukumbuye iragaragaza uko imyanda ya pulasitiki yatumye umusaruro w’amafi ugabanuka, ikanatanga imibare, ibitekerezo by’abayobozi n’abaturage, ndetse n’ingamba zashyizweho kugira ngo iyi myanda imenwa mu kivu igabanuke.
Imiterere y’ikibazo: Pulasitiki igwira mu Kivu
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, Rwanda Environment Management Authority, mu 2023 bugaragaza ko Toni zisaga 1,500 z’imyanda ya pulasitiki zinjira mu Kiyaga cya Kivu buri mwaka ziturutse ahanini ku bikorwa bya muntu—nk’ubucuruzi, ingo n’ibikorwa by’ubukerarugendo.
Umuyobozi mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yabitangaje ku wa 5 Kamena 2023, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, agira ati:
“Nubwo u Rwanda rwashyizeho amategeko abuza ikoreshwa rya pulasitiki zimwe, haracyari ikibazo cy’imyanda igera mu biyaga n’imigezi, cyane cyane mu Kivu.”
Yongeyeho ko iyi myanda igira ingaruka zikomeye ku binyabuzima byo mu mazi ndetse no ku bukungu bw’abaturage.
Kugabanuka k’umusaruro w’amafi
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2019–2024), umusaruro w’amafi mu Kivu wagabanutseho hagati ya 20% na 25%.
Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 12 Mutarama 2024, yavuze ko:
“Ihumana ry’amazi, ririmo n’imyanda ya pulasitiki, riri mu bituma umusaruro w’amafi ugabanuka, cyane cyane isambaza.”
Akaba yarongeye kubigarukaho ku itariki ya 21/11/2025 mu kiganiro kuri telephone yagiranye n’umunyamakuru wa Impinga.rw
Yavuze Isambaza, ifatwa nk’ingenzi ku isoko ry’imbere mu gihugu, arizo zibasiwe cyane kuko ziba mu bice byo hejuru by’amazi aho pulasitiki nyinshi zigaragara.
Abahanga mu bidukikije bavuga ko pulasitiki ishobora gufunga imyanya y’amafi, igahindura aho atura ndetse ikanabangamira uko yororoka.
Icyo abarobyi bavuga
Ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, abarobyi bavuga ko babona neza impinduka mu musaruro.
Habimana Jean Claude, umurobyi ukorera mu murenge wa Bwishyura, yagize ati:
“Mu myaka ishize twafataga amafi menshi cyane, ariko ubu hari igihe tumara ijoro ryose tugafata make cyane. Imyanda iriyongera mu mazi kandi tubona ifata mu nshundura zacu.”
Undi muturage, Mukandayisenga Claudine, ucuruza amafi i Rubengera, na we yemeza iki kibazo:
“Amafi yabaye make, kandi n’igiciro kirahindagurika. Ibi bigira ingaruka ku bucuruzi bwacu.”
Ingaruka ku bukerarugendo n’ubuzima
Uretse uburobyi, ihumana rya pulasitiki rifite ingaruka no ku bukerarugendo. Amazi yanduye agabanya ubwiza bw’ikiyaga, bigatuma ba mukerarugendo bamwe batagitembera nk’uko byari bisanzwe.
Rwanda Development Board yagaragaje ko kurengera ibidukikije ari ingenzi mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Kivu.
Ku bijyanye n’ubuzima, pulasitiki ishobora kwinjira mu ruhererekane rw’ibiribwa (food chain), bikagira ingaruka ku bantu bayiriye binyuze mu mafi.
Ingamba ziri gufatwa
Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya iki kibazo:
- Gukaza amategeko abuza ikoreshwa rya pulasitiki zimwe
- Gukora ubukangurambaga ku baturage
- Gushyiraho gahunda zo kwegeranya no gutunganya imyanda
- Gufatanya n’imiryango mpuzamahanga
Mu 2024, REMA yatangije ubukangurambaga bwo gusukura inkombe z’ikiyaga cya Kivu, bufatanyije n’abaturage n’inzego z’ibanze.










