• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Nzakomeza kugira ibyo nkosora ngere ku bindi bishimishije’  Utagushimaninde wanditse amateka y’isi muri Cricket

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
March 23, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umukinnyi w’u Rwanda Fanny Utagushimaninde yavuze ko byabaye nk'”inzozi” nyuma yo kuba umugore ukiri muto ku isi utsinze amanota 100 (century) mu mukino umwe wa Cricket mpuzamahanga (mu irushanwa rya T20), afite imyaka 15 n’iminsi 223.

Utagushimaninde, ukina nk’ufungura umukino (opening batter), ku wa gatanu yatsinze amanota 111 atavanywe mu kibuga – yakuye mu mipira 65 mu mukino we wa mbere wa T20.

Ibyo byafashije u Rwanda gutsinda Ghana ku kinyuranyo cy’amanota (runs) 122 mu irushanwa riri kubera i Lagos muri Nigeria.

Yagejeje ku manota 100 akoresheje imipira 59 mu gace (over) ka 18 k’umukino, nyuma yo gukubita umupira uca hagati mu kibuga (mid-wicket) imbere y’umutera-mipira wa Ghana, Elizabeth Annor.

Uyu mwangavu yakuyeho umuhigo wari usanzwe ufitwe na Prosscovia Alako wo muri Uganda, wari ufite imyaka 16 n’iminsi 233 ubwo yatsindaga amanota 100 bakina na Mali muri Kamena (6) mu 2019.

Utagushimaninde, impano ye yavumbuwe binyuze muri gahunda yo guteza imbere Cricket mu mashuri mu Rwanda ishyigikirwa n’ikigo Marylebone Cricket Club Foundation, cyo mu Bwongereza, yabwiye BBC Sport ko yumvaga bimeze nk’ibitangaza ubwo yageraga kuri uwo muhigo.

Yagize ati: “Wari umwanya w’umwihariko kuri jye no mu rugendo rwanjye rwa Cricket. Ni inzozi kuba mbigezeho mu mukino wanjye wa mbere mfite imyaka 15.”

“Ibi bigaragaza gukora cyane kwanjye, icyizere no gukunda uyu mukino. Nshimiye abatoza banjye, abo dukinana na buri muntu wese umba hafi.

“Nzakomeza kwihatira kugira ibyo nonosora kandi ngere ku bindi byinshi mu gihe kiri imbere.”

Amanota Utagushimaninde yatsinze ni na yo menshi kurusha ayandi yatsinzwe n’umugore mu mukino we wa mbere wa T20 (debut), akaba yakuyeho umuhigo w’amanota 96 wari washyizweho n’Umunya-Australia, Karen Rolton, ubwo bakinaga n’Ubwongereza mu mwaka wa 2005.

Umutoza w’u Rwanda, Umunya-Zimbabwe Leonard Nhamburo, yongeyeho ati: “Ubu buryo bwo gutsinda bwaciye umuhigo ni ikimenyetso cy’akazi gakomeye n’ubwitange yagaragaje.”

Previous Post

Marines FC yihereranye Mukura VS kuri stade Umuganda iyereka ko batiganye

Next Post

Gasogi Utd yanze gukina na Rayon Sport: Ese impamvu nyamukuru ni impinduka z’ikibuga cyangwa amafaranga ya Al Hilal SC?

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Arsenal yegukanye igikombe cya Premier League 2025-2026, isubira ku ntebe y’icyubahiro nyuma y’imyaka 22 yose itagitwara. Iyi ntsinzi yemejwe nyuma...

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Kwitabira Igikombe cy’Isi cya FIFA biha ibihugu amafaranga menshi, kwamamara ku rwego mpuzamahanga n’ibyishimo bikomeye mu baturage, bikanafasha guteza imbere...

Next Post
Gasogi Utd yanze gukina na Rayon Sport: Ese impamvu nyamukuru ni impinduka z’ikibuga cyangwa amafaranga ya Al Hilal SC?

Gasogi Utd yanze gukina na Rayon Sport: Ese impamvu nyamukuru ni impinduka z’ikibuga cyangwa amafaranga ya Al Hilal SC?

Doja Cat na se mu ntambara y’amagambo: Ubutumire bw’igitaramo bwabyaye umwuka mubi

Doja Cat na se mu ntambara y’amagambo: Ubutumire bw’igitaramo bwabyaye umwuka mubi

Umuhanzi David Lutalo yisobanuye cyane ku bamunenga

Umuhanzi David Lutalo yisobanuye cyane ku bamunenga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.