• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

“Ntibinshishikaje kurongora vuba” – Papa Sava asobanura impamvu adashaka

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 27, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko cyangwa Papa Sava, yongeye kuvuga ku kibazo kimaze igihe kimubazwa n’abantu benshi: impamvu atarahitamo gushaka umugore n’ubwo ageze mu kigero abantu benshi babona nk’icyo kuba yarabikozeho kera.

Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, Papa Sava yabajijwe n’umunyamakuru MC Tino ikintu yumva yatinze gukora mu buzima bwe.

 Atazuyaje, yahise agaragaza ko ari ikibazo cyo gushaka umugore, avuga ko ari ijambo ahora yumva rimuvugwaho cyane.

Papa Sava yavuze ko abantu benshi bagira impungenge bavuga ko yaba “atinze,” ariko we akabona atari ikibazo gikomeye.

Yagaragaje ko abagabo badafatwa kimwe n’abagore ku bijyanye no kubyara, kuko ngo intanga z’umugabo zitajya zishira byoroshye.

Ati: “Abantu bahora bambwira ngo ndatinze kurongora, ariko intanga z’umugabo ntabwo zishira. Sinumva ko nzacura.

 Hari abumva ko iyo ushaka umugore uba utangiye kwinjira mu nshingano zikomeye z’ubuzima, ariko si ngombwa ko buri wese abyinjiramo igihe kimwe.”

Yakomeje asobanura ko n’ubwo yemeranya n’abamugira inama yo gushaka umugore, atumva ko ari igitutu akwiriye gushyirwaho. Yavuze ko hari inshingano nyinshi umuntu atangira kumva neza amaze kurongora, zirimo gutunga urugo no gufata ibyemezo bifite ingaruka ku bandi.

Papa Sava kandi yagarutse ku kindi kibazo akunze kubazwa, cyerekeye kubyara.

Yavuze ko iyo umuntu amaze kurongora ntabyare, atangira kubazwa impamvu, ndetse rimwe na rimwe hakibazwa niba yaba afite umwana hanze y’urugo.

Ati: “Iyo urongoye ntubyare, abantu bahita batangira kukubaza impamvu. Ibyo byose ni igitutu gikurikira icyemezo cyo kurongora, ni yo mpamvu numva buri muntu akwiriye kubikora igihe yumva yiteguye.”

Seburikoko, wamamaye cyane muri sinema nyarwanda, yavutse ku wa 25 Ugushyingo 1978, akaba afite imyaka 47. Ubu ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 30 amaze mu mwuga wa sinema, aho ateganya kwerekana filime ye nshya yise “What a Day?” mu gikorwa kizabera muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2025.

Uyu munyabugeni akomeje kugaragaza ko ku bwe, ubuzima atari isiganwa, ahubwo ari urugendo buri wese agendamo ku muvuduko we.

Previous Post

  Dr Manirakiza Benjamin yashyikirijwe  urukiko

Next Post

Menya amakipe atunze kurusha ayandi ku isi mu mupira w’amaguru

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Menya amakipe atunze kurusha ayandi ku isi mu mupira w’amaguru

Menya amakipe atunze kurusha ayandi ku isi mu mupira w’amaguru

Shena Skies: Sinshobora Kunyurwa ndi Inyuma y’Urubyiniro

Shena Skies: Sinshobora Kunyurwa ndi Inyuma y’Urubyiniro

Bwiza agiye kumurika Album ye yise “Home” mu bitaramo hirya no hino ku isi

Bwiza agiye kumurika Album ye yise “Home” mu bitaramo hirya no hino ku isi

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.