• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Ni umuryango wamfashije kwegerana n’Imana- Sarah Sanyu 

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 28, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Mu myaka 19 ishize, ijwi rya Sarah Uwera Sanyu ryakomeje kwumvikana mu ndirimbo zubatse imitima ya benshi, zibibutsa gukomeza urugendo rwo kwizera no kubaho mu bugingo bushyitse. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye ba Ambassadors of Christ Choir, korali yamenyekanye mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu Mana.

Sarah avuga ko kuba muri Ambassadors of Christ Choir, bitari impanuka, ahubwo ari ishusho y’inzozi ze kuva akiri umwana muto, ati:” nakuze niyumvamo umuhamagaro wo gukorera Imana binyuze mu kuririmbankoresha ijwi ryanjye.

Sarah yakomeje avuaga ko yakuze aririmba mu makorali y’abana ndetse no mu mashuri yigagamo. Nyuma, ubwo yageraga i Kigali, yabonye amahirwe yo kwinjira muri Ambassadors of Christ Choir — ibintu abona nk’igisubizo cy’amasengesho ye.

Sarah avuga ko yahisemo iyi korali kuko yayibonagamo ubutumwa bufasha abantu bose, yaba abakiri bato cyangwa abakuru. Saraha asobanura iyi korali yagize ati:” “Muri ubwo butumwa yagiye itanga kuva cyera, nanjye harimo ubwamfashije, ndavuga nti ‘Imana nimfasha, nanjye nzafatanya na yo gutanga ubwo butumwa.’ Ni muri urwo rwego nahisemo Ambassadors of Christ Choir.”

Ubwo, Sarah Sanyu yinkiranga muri Ambassadors of Christ Choi, yabaye ijwi ry’ingenzi muri iyi korali, agaragara mu ndirimbo nyinshi ziri kuri album 18 iyi korali imaze gushyira hanze. Izina rye ryabaye ikimenyetso cy’urugendo rw’ivugabutumwa riyobowe n’umuziki wuje ubutumwa.

Mu ndirimbo z’iyi korali harimo Yesu ni Inzira, Abasaruzi, Nahuye na Mesiya, Hejuru mu Kirere, Ntakirutimana na Hoziana n’izindi nyinshi, zumvikanamo ijwi rya Sarah, ijwi rifite imbaraga n’ubushobozi bwo gutuma amagambo y’indirimbo agera ku mitima y’abayumva.

Sarah avuga ko kuba muri Ambassadors of Christ Choir yamuhaye byinshi birenze ibyo yatekerezaga. Kuri we, iyi si korali gusa, ahubwo ni umuryango wubakiye ku rukundo, gusabana n’Imana no gukura mu by’umwuka.

Ijwi rye ryabaye ikimenyetso cy’ubudahemuka n’urukundo rw’Imana mu ndirimbo z’ivugabutumwa 

Ati: “Icya mbere nasanze Ambassadors ari umuryango. Hejuru yo kuririmba, ibikorwa dukora n’ibindi, nasanze ari umuryango. Icya kabiri, ni ahantu nduhukira, hamfasha kutajya mu bindi bitandukanye n’ibyo kuvuga ubutumwa bwiza.”

Akomeza agira ati: “Kuba muri korali ifite gahunda bihora bituma nkura mu murimo no mu buzima busanzwe. Ni ahantu hatuma nkomeza urugendo rwanjye rwo kuririmba. Kuba mu muryango ukora cyane bituma utagira umwanya wo gupfusha ubusa. Ni ahantu hamfasha kubana n’Imana no gusaba Imana.”

Sarah avuga ko imbaraga zimutera gukomeza muri uru rugendo ari ukwizera Imana, gukunda umurimo wayo, no kumva ko buri gitaramo ari uburyo bwo gusakaza urukundo rw’Imana.

Mu myaka 19 ishize, Sarah yabonye impinduka nyinshi mu ndirimbo za wa korali, ariko akemeza ko byose bishingiye ku “budahemuka bw’Imana.”

Ati: “Njye mbifata nk’umugisha. Nagiriwe umugisha mu murimo w’Iman, ni igikundiro cyayo. Hari imigisha myinshi Imana yampereye muri Ambassadors.”

Asaba urubyiruko gukunda Imana no kutagendera ku by’isi bishukana, ahubwo bagaharanira gutanga umusanzu wabo mu gusakaza ubutumwa bwiza.

Mu myaka 19 ari muri Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, harimo itanu amaze akora nk’umuhanzi wigenga. Avuga ko mu mpera z’uyu mwaka azasohora indirimbo nshya, nyuma y’izindi zirimo Nitashinda, Umunsi mushya, Omora na Mwana Wanjye.

Sarah Uwera Sanyu inzozi ze yarazikabije. Ubu ni umwe mu baririmbyi bafite amateka akomeye muri Ambassadors of Christ Choir, kandi ijwi rye rikomeje kuba ishusho y’umwuka w’iyi korali — ishusho y’ukwizera, ubutumwa n’urukundo rw’Imana.

Previous Post

Audrey Eckert niwe wegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Next Post

Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Hamenyekanye igihe umuraperi Diddy azavira muri gereza

Hamenyekanye igihe umuraperi Diddy azavira muri gereza

Cindy Sanyu yagiriye inama abahanzi bakiri bato

Cindy Sanyu yagiriye inama abahanzi bakiri bato

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.