• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

MTN yashyigikiye Richard Nick Ngendahayo mu gitaramo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 25, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yateye inkunga igitaramo “Niwe Healing Concert” cy’umuramyi Richard Nick Ngendahayo, hagamijwe gukomeza gushishikariza abakiriya bayo gukoresha Serivisi ya Caller Tunez, dore ko n’indirimbo z’uyu muramyi ziri mu zicurangwa muri iyi serivisi.

Ibi byatangajwe na Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri BK Arena ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu gihe uyu muramyi ari mu myiteguro yo gutaramira muri iyi nzu iberamo ibitaramo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025. Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka 17 yari amaze abarizwa mu Mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Alain Numa yatangiye ashimira Richard Nick Ngendahayo n’itsinda ritegura iki gitaramo, agira ati: “Munyemerere nshimire Richard Nick Ngendahayo ndetse n’abateguye iki gitaramo batwemereye nka MTN kugira ngo tubone uyu mwanya wo kuza gufatanya na bo. Ushobora kuba ufite ubushobozi cyangwa amafaranga, ariko ntibivuze ko imiryango ihita ifunguka.”

Yakomeje avuga ko kuba MTN yarifatanyije n’iki gitaramo ari ikimenyetso cy’uko “imiryango yafungutse”, ashimira Imana kuba yagaruye Richard Nick mu gihugu, ati: “Dushima Imana yamutuzaniye, tukongera guhura nawe. Dutegereje ibihe byiza.”

Numa yavuze ko by’umwihariko MTN yifatanyije na “Niwe Healing Concert” mu rwego rwo kongera gukangurira abantu gukoresha serivisi ya Caller Tunez. Ati: “Ukanda 193#. Ku ndirimbo za Richard Nick ukanda 193*91# ubone Caller Tunez ye, bityo abaguhamagara bakajya bumva indirimbo ze.”

Yongeyeho ko gukoresha iyi serivisi bifasha guteza imbere umurimo w’ivugabutumwa n’abahanzi muri rusange, haba kuri MTN ndetse no kuri Richard Nick Ngendahayo ubwe. Ati: “Harimo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa kugira ngo ugere kure, ariko nanone harimo gutuma amafaranga yinjira kuri twe no kuri we.”

Iki gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kiri mu bitegerejwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyitezweho guhuza imbaga y’abaramyi bifuza kuryoherwa n’umuziki we umaze imyaka irenga 20 ukora ku mitima ya benshi.

Previous Post

Ibyowamenya kuri Prophet Elijah uvuga ko amaze imyaka 9 atarya, uretse kunywa gusa!

Next Post

“Thanksgiving in Action 2025” igamije gushima Imana mu bikorwa igiye kuba ku nshuro ya 19

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
11 minutes ago

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, ari mu myiteguro yo kumurikira album ye nshya i Kigali, nyuma...

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Next Post
“Thanksgiving in Action 2025” igamije gushima Imana mu bikorwa igiye kuba ku nshuro ya 19

"Thanksgiving in Action 2025" igamije gushima Imana mu bikorwa igiye kuba ku nshuro ya 19

BK Arena ihenda bitewe n’icyo ugiye kuyikoreramo – Sharangabo Alex

BK Arena ihenda bitewe n’icyo ugiye kuyikoreramo - Sharangabo Alex

Sinjya mpanga indirimbo, Imana ni yo ibikora” – Richard Nick Ngendahayo

Sinjya mpanga indirimbo, Imana ni yo ibikora” – Richard Nick Ngendahayo

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali
Imyidagaduro

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
April 25, 2026
Umugore yatewe inda n’abagabo babiri icyarimwe, siyanse ibivugaho iki?
Mu mahanga

Umugore yatewe inda n’abagabo babiri icyarimwe, siyanse ibivugaho iki?

by MUNYANKINDI Alphonse
April 25, 2026
Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.