• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Miss Kundwa Doriane agaruka mu Rwanda asangiza abagore n’abakobwa urugendo rwe rw’Ubuzima

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 9, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Nyuma y’imyaka igera ku 10 atari mu Rwanda, Miss Kundwa Doriane yagarutse mu Rwanda mu minsi ishize aho yaganiriye n’abandi bari n’abategarugori mu birori byateguwe na Women Foundation Ministries aho yagarutse ku rugendo rwe rwa mbere yo kuba Nyampinga na nyuma y’aho.

Miss Doriane yabigarutseho mu materaniro “Pink Sunday” yabereye muri Kigali Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026 mu nsanganyamatsiko “Restored to do it again”, akayoborwa na Apôtre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church.

Ni amateraniro yari yateguwe na “Girls Impact Ministry” y’abakobwa babarizwa muri Women Foundation Ministries. Yari agamije kongera gutera abagore n’abakobwa imbaraga ko bashoboye kandi bashobora kongera kubona amahirwe ya kabiri.

Ni amateraniro yari afite insanganyamatsiko y’amagambo ari muri Ezekiyeli 36:26, agira ati “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.’’

Ubwo yahabwaga umwanya kugira ngo agire ijambo abwira abandi bari n’abategarugori bari bateraniye muri uwo muhuro, Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2025, yabanje gushimira Apotre Mignonne Kabera ku bwo gutegura ayo materaniro akaba ari n’uburyo bwo kumuha ikaze nyuma y’imyaka 10 atagera mu Rwanda.

Ati: “Ndashaka gushimira Apostle [Mignonne] kubera aya mahirwe. Nari maze imyaka 10 ntaza mu Rwanda, kuza nkahurirana n’aya materaniro nk’aya ni ibintu byo kwishimira cyane. Kumara iyo myaka yose utabona umuntu, ni ibisanzwe guterekereza ko yahindutse ariko wanyakiriye nk’umwana mu rugo nk’uko byahoze.”

Avuga ku rugendo rwe rwo kuba Miss Rwanda, Kunda Doriane wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015 yavuze ko atari yiteze kuba Miss Rwanda ndetse bitari mu nzozi ze cyane ahubwo byaratunguranye, ndetse byatumye atabanza kwiga ikibuga cy’ibyo yari agiyemo.

Ati: “Kujya muri Miss Rwanda ntabwo byari ibintu nasengeye cyane. Ni ibintu byangwiririye. Byari ibintu byaje kumwe umuntu aganira n’inshuti hanyuma bakakubwira ngo ibi wabikora, ndababwira nti tuzareba.”

Akomeza agira ati “Ariko iyo tuzareba ivamo ko inshuti zanjye zihutaga, bahita banyandika mbimenya ku munsi wo kujya mu irushanwa.”

Avuga ko n’ubwo yagiye mu irushanwa atabiteguye, ntabwo byakuyeho imbogamizi yari guhura nazo muri icyo gihe cyane ko yari akiri muto afite imyaka 19 gusa.

Ati: “Ubwo ibyo byose byabaga, Imana ikampa n’umugisha wo kwegukana iryo kamba, ntabwo byakuyeho kugira imbogamizi byazanye kandi zari ziremereye kuko nari muto, icyo gihe nari mfite imyaka 19 gusa.”

Avuga ko yakuriye mu muryango urinzwe cyane, atazi ubuzima bwo hanze ariko umugisha yagize ni uko yatangiye gusengera muri Women Foundation mu mwaka wa 2011 aho buri gihe yasabaga Apotre Mignonne kumusengera mu gihe abona hari ibimugoye.

Miss Kundwa Doriane avuga ko gukurira mu rusengero, mu rugo rusenga, byatumye ashikama abasha guhangana n’imbogamizi yahuraga nazo aho yemeza ko yishingikirije Imana muri byose yakoreraga kugera n’uyu munsi. Miss Kundwa agarutse mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire atuye muri Canada. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, yahuye na bamwe mu babaye Nyampinga w’u Rwanda barimo Miss Nishimwe Naomie na Miss Muheto Divine na Miss Akiwacu Colombe.

Previous Post

Sheilah Gashumba avuga ko atazigera areka kwitaba abasore bamwiyegereza nubwo akomeje kunengwa

Next Post

Richard Keen yambitse impeta umukunzi we Ininahazwe Ange bamaze umwaka umwe bakundana

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Richard Keen yambitse impeta umukunzi we Ininahazwe Ange bamaze umwaka umwe bakundana

Richard Keen yambitse impeta umukunzi we Ininahazwe Ange bamaze umwaka umwe bakundana

Igitaramo cya Spice muri Uganda cyiza subukurwa nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu

Igitaramo cya Spice muri Uganda cyiza subukurwa nyuma y'amatora y'umukuru w'igihugu

Ubuzima bwa Fille Mutoni mu kaga: MC Kats arasaba ubufasha, akananenga inzego z’abahanzi muri Uganda

Ubuzima bwa Fille Mutoni mu kaga: MC Kats arasaba ubufasha, akananenga inzego z’abahanzi muri Uganda

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.