U Rwanda rwizihije iminsi mpuzamahanga yibanda ku bidukikije ruvugurura gahunda yo kubungabunga amashyamba n’umutungo w’amazi, aho abaturage hirya no hino mu gihugu bateye ibiti mu bikorwa by’Umuganda.
Mu muganda wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe, ahazwi nka Rukerereza mu Karere ka Gasabo, abaturage n’abayobozi bafatanyije gutera ibiti kuri hegitari 10 mu rwego rwo kurinda amashyamba no kubungabunga amasoko y’amazi.
Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba, Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi n’Umunsi Mpuzamahanga w’Iteganyagihe icyarimwe bigaragaza uburyo ibyo byose bifitanye isano ya hafi.
Yagize ati: “Amashyamba afite uruhare rukomeye mu kurinda amazi kuko afasha kugabanya isuri ikunze gutwara ubutaka ikabusuka mu nzuzi n’ibiyaga.”
Minisitiri Arakwiye yagaragaje ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo imvura nyinshi n’imyuzure zikomeje gushyira abaturage n’umutungo kamere mu kaga, asaba buri wese kugira uruhare mu kubihashya.
Yashishikarije abaturage kurinda inkombe z’inzuzi, gukoresha amaterasi mu gukumira isuri no gukomeza gutera ibiti. Yanibukije ko kubungabunga ibidukikije bigomba kujyana no gukoresha ingufu zisukuye ndetse no gukurikiza inama zitangwa n’inzego z’iteganyagihe.
Yagize ati: “Buri wese afite uruhare mu kurinda amazi n’amashyamba no gukoresha amakuru y’iteganyagihe mu kugabanya ibyago by’ibiza.”
Muri uwo muganda hatewe ibiti bisaga ibihumbi 11,000, ahanini bigizwe n’amoko y’ibiti kavukire yatoranyijwe kubera ubushobozi bifite bwo kwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Muri ayo moko harimo Croton megalocarpus, Ficus thonningii, Erythrina abyssinica, Albizia adianthifolia, Polyscias fulva na Podocarpus falcatus.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko guhitamo ibiti kavukire bigamije gusubiranya ubutaka bwangiritse no kongerera imbaraga urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo rubashe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), Umuyobozi Mukuru Aimable Gahigi yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu gutanga amakuru y’iteganyagihe yizewe.
Yagaragaje ko ubusobanuro bw’iteganyagihe ry’igihe gito bumaze kugera ku kigero cya 83 ku ijana, buvuye kuri 65 ku ijana bwariho mu myaka icumi ishize.
Yasobanuye ko kongera ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’iteganyagihe no gusangira amakuru n’ibindi bihugu byafashije igihugu kurushaho kumenya uko ibihe bizagenda no gutegura ingamba z’igihe kizaza.
Gahigi yavuze kandi ko amakuru y’iteganyagihe atakiri ayo kureba ibihe by’igihe gito gusa, ahubwo ko asigaye afasha no guteganya imihindagurikire y’ikirere mu gihe cy’imyaka 30 kugeza kuri 50 iri imbere, bityo inzego zitandukanye zikabasha gutegura hakiri kare ingamba zijyanye n’imihindagurikire y’ubushyuhe n’imvura.
Nubwo bimeze bityo, yagaragaje ko abaturage benshi batarakoresha bihagije amakuru y’iteganyagihe, ahanini bitewe n’uko bamwe bagorwa no gusobanukirwa amagambo ya tekiniki akoreshwa.
Yagize ati: “Haracyari icyuho mu buryo abantu basobanukirwa amakuru y’iteganyagihe, bikagira ingaruka ku buryo bayitabira cyangwa bayifashisha.”
Yongeyeho ko ibikorwa byo gukangurira abaturage gusobanukirwa ayo makuru bikomeje kugira ngo icyo cyuho kigabanuke.
Gahigi yanagaragaje ko igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bw’inzobere mu by’iteganyagihe, ashimangira ko gahunda z’amashuri makuru zirimo iyigisha Atmospheric Physics muri Kaminuza y’u Rwanda ziri gufasha gutegura abahanga mu gihugu, mu gihe mbere byasabaga kujya kwiga ayo masomo mu mahanga.









