• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Kwiyunga byabaye byabaye ibyakanya gato hagati ya Regis na Micky

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 8, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Nyuma y’iminsi mike batangaje ko bamaze kwiyunga no gushyira ku ruhande amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo, umwuka mubi wongeye kudogera hagati ya Regis na Micky, ibintu byatunguye benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa byabo.

Ibi byongeye kugaragara nyuma y’uko Regis anyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko Micky yamureze kuri YouTube, bituma imwe muri filime yari yashyize kuri uru rubuga isibwa kubera ikibazo cy’uburenganzira ku mutungo bwite (copyright).

Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa YouTube bwashyizwe hanze, iyo filime yasibwe yari ifite umutwe ugira uti “INDAYA MUKIGO: Military Love ft Killman [Nyaxo, Manase, Ben, Mia, Queen]”. YouTube yavuze ko yakiriye ubusabe bwo kuyikuraho hashingiwe ku ifoto y’umwimerere yakoreshejwe nk’ishusho iyiranga (thumbnail), bikavugwa ko ubusabe bwo kuyisiba bwatanzwe na Mukobwajana Asifiwe, izina Regis ahamya ko rifitanye isano na Micky kuko ari yo mazina ye nyakuri.

Regis yavuze ko iki gikorwa cyamubabaje cyane, cyane ko yari yizeye ko amakimbirane yose yamaze kurangira. Yagize ati: “Njye narinzi ko nta mwanzi mfite ariko ndatunguwe. Sinkunda ibibazo, nikundira amahoro murabizi. Hari haciyeho iminsi dutangiye filime yacu, niba ari ishyari, niba ari ubugome, biba biranshanze.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo gishobora gushyira mu kaga umuyoboro we wa YouTube (channel), kuko iyo umuntu akomeje kuregwa kenshi kuri uru rubuga bishobora kuvamo kuwusiba burundu, bikaba byagira ingaruka ku bikorwa bye by’ubuhanzi.

Kugeza ubu, Micky ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri ibi birego, mu gihe abakunzi babo bakomeje kwibaza icyaba cyihishe inyuma y’uku kudahuza kongeye kugaragara, nyuma y’uko bari bamaze kugaragaza ko bumvikanye.

Ibi bikomeje kwerekana ko n’ubwo kwiyunga bitangazwa, rimwe na rimwe ibibazo bishobora kongera kugaruka mu gihe bitakemuwe mu mizi. Abakurikiranira hafi uru ruganda rw’imyidagaduro bakaba bakomeje gutegereza kureba uko iki kibazo kirangira n’icyo impande zombi zizatangaza mu minsi iri imbere.

Previous Post

Sintinya gushyira hanze umuziki wanjye – Alyn Sano

Next Post

Kiyovu Sports ishaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutandukana kwa Rivaldo na Rayon Sports

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Kiyovu Sports ishaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutandukana kwa Rivaldo na Rayon Sports

Kiyovu Sports ishaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutandukana kwa Rivaldo na Rayon Sports

Mikie Wine yashimiye umugore we ko yamuteye ingabo mu bitugu mu bihe byari bikomeye

Mikie Wine yashimiye umugore we ko yamuteye ingabo mu bitugu mu bihe byari bikomeye

Rayon Sports mu bihe by’impinduka: kuvugurura abakinnyi n’imiyoborere y’amasezerano mu 2025/26

Rayon Sports mu bihe by’impinduka: kuvugurura abakinnyi n’imiyoborere y’amasezerano mu 2025/26

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.