• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Kigali: Perezida Kagame na Masai bafunguye ku mugaragaro Zaria Court

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 29, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

I Kigali, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame afatanyije n’umunyemari Masai Ujiri, bafunguye ku mugaragaro  Zaria Court Kigali. Iyo nyubako y’icyitegererezo yuzuye itwaye asaga miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, [angana na miliyari zirenga 36 mu mafaranga y’u Rwanda].

Ibirori byo gufungura iyi nyubako byitabiriwe n’abantu barenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse n’abanyarwanda. Muri bo harimo abayobozi bakomeye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi wa Zaria Group Andrew Feinsten, Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League, Clare Akamanzi wa NBA Africa, Jean-Guy Afrika uyobora RDB, n’umunyemari Aliko Dangote.

Zaria Court Kigali ni umushinga w’ingirakamaro uhuza serivisi zitandukanye ziganjemo iz’ubukerarugendo n’ahabereye imyidagaduro. Zaria Court Kigali” ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro, isoko. ndetse n’ikibuga cyakira ibikorwa bitandukanye birimo imikino, ibitaramo n’imurikagurisha.

Andrew Feinsten, Umuyobozi wa Zaria Group, yashimiye Perezida Kagame na Masai Ujiri ku muhate bagaragaje wo guteza imbere uyu mushinga.

Yagize ati:“Umushinga nk’uyu utangirana n’icyerekezo. Iyo hatabaho ubuyobozi bufite intego nk’ubwa Perezida Kagame na Masai, Zaria Court ntiyari kubaho.”

Na Masai Ujiri, umwe mu bashinze Giants of Africa akaba ari na nyiri iyi nyubako, yashimye Perezida Kagame ku ruhare agira mu guhuza abantu biciye mu bikorwa remezo.
Yagize ati:“Iyo tuvuga icyerekezo, ubuyobozi bufite umurongo, ubufatanye n’ubumwe, Perezida Kagame ni urugero rwiza rwo gutanga. Siporo ni ubuzima, ni ubukungu, ni imibanire. Aha ni ho bigaragarira neza.”

Masai yakomeje ashimangira ko ibikorwa nka Zaria Court bigaragaza imbaraga siporo ifite mu guteza imbere sosiyete.

“Uyu mushinga uhereye kuri BK Arena, Stade ndetse na Zaria, werekana uburyo siporo ishobora guhuzwa n’iterambere. Hano abana bazahakinira, abantu bazahagafatira icyayi cyangwa ibiryo, abandi bakararamo, byose bigakorwa ahantu hamwe.”

Mu kiganiro cyahuje Perezida Kagame na Masai Ujiri, Perezida Kagame yavuze ko nubwo we ubwe atigeze aba umukinnyi wabigize umwuga, yahisemo gushyigikira abashoboye kugira ngo ibyagezweho bikoreshwe kandi bifashe benshi.

Ati:“ Nzi ko hari ibyo ntashoboye gukora ariko nshobora gushyigikira ababishoboye cyagwa ababitangiye. Uruhare rwanjye ni ukuborohereza, kugira ngo ibitekerezo byabo bigerweho kandi bifashe igihugu.”

Umushinga wa Zaria Court watangiye kubakwa muri Kanama 2023. Byibura 90% by’ibikoresho byakoreshejwe ni ibikorerwa mu Rwanda, naho 10% ni ibyavuye hanze y’igihugu.

Impinga

Previous Post

Perezida Kagame na Masai Ujiri bashishikarije urubyiruko rwa Afurika kurushaho guteza imbere umugabane w’Afurika

Next Post

Abapadiri b’ibyamamare kuri murandasi bahamagawe i Roma ngo basangize urubyiruko inyigisho za Kiliziya

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Abapadiri b’ibyamamare kuri murandasi bahamagawe i Roma ngo basangize urubyiruko inyigisho za Kiliziya

Abapadiri b’ibyamamare kuri murandasi bahamagawe i Roma ngo basangize urubyiruko inyigisho za Kiliziya

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma nyuma y’uko tangaje ko igihugu cye cyateye inkunga Ethiopia

Donald Trump yemeza ko uruhare rwe rwabaye ingenzi mu biganiro hagati ya RDC n’u Rwanda

Abahanga muri Israel basabye isi gufatira ibihano Leta yabo

Abahanga muri Israel basabye isi gufatira ibihano Leta yabo

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.