• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, June 12, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Japhet Mazimpaka: Imbuga nkoranyambaga zahindutse icyorezo gihisha kwiyemera gupfuye

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 22, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa RBA Japhet Mazimpaka yatangaje ko imbuga nkoranyambaga zimaze guhinduka ikibazo gikomeye mu mibereho y’abantu, azigereranya n’icyorezo gihisha kwiyemera gushingiye ku mibare idafite ishingiro.

Yavuze ko abantu benshi bari gutakaza ukuri kwabo, baharanira gusa kugaragara ku masikire (screens) y’abandi.

Ibi Japhet yabigarutseho mu gihe ari kwitegura igitaramo cye cyihariye azataramira wenyine yise “Social Media Influenza”, giteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama, kibere Urban Park Suites i Remera.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko ku mafaranga 20,000 Frw.

Uyu munyarwenya, uherutse gutandukana n’itsinda Bigomba Guhinduka akomokamo, avuga ko iki gitaramo kizibanda ku gusetsa ariko kinigisha, kigaruka ku myitwarire y’abantu ku mbuga nkoranyambaga, uko zifata icyerekezo cy’ibitekerezo by’abantu, n’uruhare zigenda zigira ku mibanire n’imibereho rusange mu Rwanda.

Japhet asobanura ko isi y’ikoranabuhanga imaze kuba iyobya benshi, by’umwihariko abantu bazwi mu myidagaduro, aho bamwe bibeshya ko umubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ari wo ugaragaza ingaruka bagira ku buzima bw’abantu.

Ati: “Ku isi hose abarenga 64% bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu Rwanda ni hafi 9.2%. Ariko izi mbuga ziragenda ziduhindura. Hari ubwo umuntu atakaza uwo ari we, agamije gusa kugaragara ku masikire y’abandi. Ikibazo ni ukumenya uko twabigira mu rugero.”

Yakomeje avuga ko igitekerezo nyamukuru cy’iki gitaramo ari ugushyira ahagaragara ibi bibazo binyuze mu rwenya, kuko abantu bakenera kwigishwa uko babaho muri iyi si nshya y’ikoranabuhanga.

 Asanga imbuga nkoranyambaga ari nk’inkota ifite imipanga ibiri, cyane cyane ku rubyiruko rukunze gukururwa n’ibigezweho no gushaka kwigaragaza vuba.

Japhet yagaragaje impungenge ku rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rugaharanira gusa kwamamara, kugeza ubwo bamwe bihimba abo batari bo, bagashyira amafoto menshi maze bagahitamo imwe igaragaza isura itari yo.

 Yongeyeho ko iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) riri kurushaho gukaza ikibazo, kuko abantu benshi batagishobora gutandukanya ukuri n’ibihimbano.

Ati: “AI iragenda ikora hafi ya byose umuntu yakora. Uburyo bwo kuyobya abantu buriyongera, benshi ntibakibasha kumenya ikinyoma n’ukuri. Ni yo mpamvu twita ibi ‘influenza’ – icyorezo kigomba kuganirwaho.”

Uyu munyarwenya yavuze ko n’uburyo abantu bakoresha internet butandukanye: abakiri bato bayikoresha cyane, mu gihe abakuru benshi batayitaho.

Yongeye kwibutsa ko nta muntu ugira uburenganzira busesuye ku mbuga nkoranyambaga akoresha, bityo ko abantu bakwiye kuyikoresha batekereza.

Agaruka ku ishusho yamamaza iki gitaramo, imugaragaza aseka kandi arira icyarimwe, Japhet yavuze ko isobanura uko imbuga nkoranyambaga zisa: zitanga ibyishimo by’akanya ariko zigahisha ukuri.

 Yaburiye cyane abantu bazwi kutitiranya imibare y’ababakurikira n’ingaruka nyazo bagira ku buzima bw’abandi.

Japhet Mazimpaka ni umunyarwenya umaze kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, ataramira mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yayo.

 Yakoze igitaramo cye cya mbere wenyine cyiswe “The Stupid Experience” mu 2023, anatambira imbaga muri Nigeria na Kenya.

Kuri we, rwenya si ugusetsa gusa, ahubwo ni umuti uvura imitima n’ibitekerezo by’abantu.

Previous Post

Uganda: Spice Diana yatangaje ko yatandukanye na Roger Lubega, yatanze umuburo kuba mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

Next Post

Da Rest yagarutse mu muziki n’indirimbo ‘Amore’ ikubiyemo amateka y’ubukwe bwe

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Da Rest yagarutse mu muziki n’indirimbo ‘Amore’ ikubiyemo amateka y’ubukwe bwe

Da Rest yagarutse mu muziki n’indirimbo ‘Amore’ ikubiyemo amateka y’ubukwe bwe

Bruno K yatangaje ko agiye gutangira kwishyuza ku mugaragaro Black Market Entertainment

Bruno K yatangaje ko agiye gutangira kwishyuza ku mugaragaro Black Market Entertainment

Sarah Kampire yatangaje ko agiye gutangira gukora filime ye bwite

Sarah Kampire yatangaje ko agiye gutangira gukora filime ye bwite

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.