• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Israel yakajije ibitero muri Gaza mbere y’imishyikirano i Washington

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 1, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gihe isi ikomeje gusaba ihagarikwa ry’intambara, Israel yongeye kugaba ibitero bikomeye Mu gace ka Gaza kuRri uyu wa Mbere, aho ibitero byahitanye nibura abantu 60, benshi muri bo bakaba ari abasivile, abandi barakomereka.

Ibi bitero byabaye mbere y’uko hatangira imishyikirano izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije kuganira ku ihagarikwa ry’intambara hagati ya Israel na Hamas. Ibyo bitero byibasiye cyane cyane ibice bya Khan Younis, Rafah na Jabalia, aho abaturage benshi bari bamaze kwimurwa n’imirwano imaze igihe.

Abatangabuhamya bavuze ko indege za gisirikare za Israel zarashe ku mamodoka, amazu no ku duce twari ducumbikiye impunzi, harimo n’abagore n’abana.

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza (Gaza Health Ministry) yatangaje ko mu bahitanywe n’ibi bitero harimo abarwayi, abaganga, n’abantu bari mu nsengero no mu masoko. Ibi bikomeje kwerekana isura ikomeye y’ihohoterwa rikorerwa abasivile, ari na yo mpamvu imiryango itegamiye kuri Leta ikomeje gusaba ko haba ihagarikwa ry’intambara ryihutirwa.

Nyuma yo gukaza ibitero, Israel yohereje intumwa muri Amerika aho hateganyijwe inama izahuza abayobozi b’Amerika n’aba Israel, kugira ngo baganire ku buryo bwo guhagarika intambara.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, azahura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa 7 Nyakanga 2025, ku cyicaro cya White House.

Iyi nama izibanda ku buryo bwo kurangiza intambara imaze imyaka ibiri hagati ya Israel na Hamas, harimo no kureba uko imfungwa zafashwe ku mpande zombi zarekurwa, ndetse n’uburyo bwo kugarura ubuzima mu gace ka Gaza.

Kuva intambara yatangira mu Ukwakira 2023, abantu barenga 56,000 bamaze guhitanwa n’intambara muri Gaza, nk’uko bitangazwa n’ubutegetsi bwaho. Ku ruhande rwa Israel, abantu 1,200 barishwe na Hamas mu gitero cya mbere.

Ibihugu nka Misiri na Qatar bikomeje kugira uruhare mu biganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo. Gusa uko ibitero bikomeza gukaza umurego, ni ko icyizere cy’amahoro gikomeza kuyoyoka.

Impinga

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Previous Post

Abasaga 220,000 barimo n’abafite ubumuga batangiye ibizami bisoza amashuri abanza mu Rwanda

Next Post

Kigali yiyemeje gukura mu muhanda imodoka zidafite amashanyarazi guhera mu 2026

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Kigali yiyemeje gukura mu muhanda imodoka zidafite amashanyarazi guhera mu 2026

Kigali yiyemeje gukura mu muhanda imodoka zidafite amashanyarazi guhera mu 2026

Trump avuga ko Israel yemeye ibisabwa byose ngo habeho agahenge k’iminsi 60 muri Gaza

Trump avuga ko Israel yemeye ibisabwa byose ngo habeho agahenge k’iminsi 60 muri Gaza

Cloudflare yashyizeho uburyo bwo kurinda imbuga bots za AI, busaba kompanyi kuziyishyura

Cloudflare yashyizeho uburyo bwo kurinda imbuga bots za AI, busaba kompanyi kuziyishyura

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.