• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Sunday, June 14, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Indirimbo “Kelebu” ya Rema ikomeje kuvugisha benshi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 27, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu muziki w’Afurika ndetse n’uw’isi muri rusange. Ibi byagaragariye mu ndirimbo ye nshya yise “Kelebu”, imaze kuvugwaho cyane n’abakunzi b’umuziki ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

“Kelebu” yerekana Rema nk’umuhanzi utibanda gusa ku ndirimbo zicurangwa cyane (hits), ahubwo ugamije gutanga ubutumwa no kwigaragaza mu buryo bushya. Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ari gihamya cy’uko Rema yifuza kureka imyemerere isanzwe mu njyana ya Afrobeats, aho benshi bahora bashyira imbere indirimbo zishimisha rubanda gusa, mu gihe we ahora agerageza gukora imiziki y’ihariye.

Ibi si bishya kuri we, kuko kuva yatangira umuziki mu 2019, Rema yagiye yerekana uburyo akunda gukora ibintu bitandukanye. Aherutse gusohora umuzingo w’indirimbo (album) yise “Heis”, wari wibazwemo n’indirimbo zikunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, bikomeza gushimangira izina rye.

Gusa kuri iyi ndirimbo nshya, bamwe mu bakunzi b’umuziki bagaragaje ko ishobora kutumvikana kimwe ku bantu bose. Nyamara, bemeza ko yerekana ubudasa bwa Rema n’ubutwari bwo kudatinya kugerageza inzira nshya. Abasesenguzi bavuga ko ibi bihuye neza n’intego ye yo gukomeza kwerekana ko ari umuhanzi gusa udashaka kwishimira ibyo abandi basanzwe bakora, ahubwo ushaka gukora  “ibitandukanye n’abandi ku giciro icyo ari cyo cyose.”

Mu gihe injyana ya Afrobeats ikomeje gukundwa ku isi yose, Rema ari mu bahanzi bayisunika imbere binyuze mu mbaraga nshya no guhanga udushya. “Kelebu” rero, ni indi ntambwe igaragaza ko uyu muhanzi atifuza gusa kumenyekana, ahubwo yifuza no guhindura imyumvire ku buryo umuziki ukwiye gukorwa no kumvwa.

Dore indirimbo yavugishije abataribake, “Kelebu”,

Previous Post

Kagame yanenze abayobya amakuru ku bikorwa bya RDF

Next Post

Perezida Kagame yashimye ingabo z’u Rwanda umuhate bagaragaje mu myitozo i Gabiro

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Perezida Kagame yashimye ingabo z’u Rwanda umuhate bagaragaje mu myitozo i Gabiro

Perezida Kagame yashimye ingabo z'u Rwanda umuhate bagaragaje mu myitozo i Gabiro

Vybz Kartel yavugishije Abanyakenya

Vybz Kartel yavugishije Abanyakenya

Diamond Platnumz na Ciara bashyize hanze  “Low”

Diamond Platnumz na Ciara bashyize hanze “Low”

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.