• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Hamilton na Kim: Urukundo ruri mu ibanga rikomeye?

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 15, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umunyabigwi muri Formula 1, Lewis Hamilton, akomeje kuvugwaho kuba ari mu rukundo n’icyamamare mu myideli no muri ‘Reality TV’, Kim Kardashian, nubwo bombi bakomeje kuruca bakarumira.

Amakuru y’uru rukundo yatangiye gukwirakwira mu mpera za Mutarama 2026, ariko ibintu byafashe indi ntera ubwo aba bombi bagaragaye bari kumwe mu mukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL, uzwi nka Super Bowl LX, wabereye kuri Levi’s Stadium.

Hamilton na Kim bari bicaye mu myanya y’icyubahiro, bagaragaye bongorerana kenshi banaseka, ibintu byahise bikongeza ibihuha by’urukundo.

Nyuma y’uyu mukino, Hamilton wabajijwe n’itangazamakuru niba yarishimiye umukino cyangwa uwo bari kumwe, yahise asubiza mu magambo make ati: “Ni ubuzima bwanjye bwite. Sinkunda kubivugaho.”

Nubwo yirinze gutanga ibisobanuro, ibikorwa byakurikiyeho byakomeje gutuma benshi bakeka ko umubano wabo ushobora kuba wararenze ubucuti busanzwe.

 Kim Kardashian yashyize kuri Instagram amashusho ari kumwe na barumuna be bakora ‘The Titanic Challenge’, umwitozo wigana igice cya filime Titanic.

Mu majwi yumvikanaga muri ayo mashusho, harimo n’ijwi rya Hamilton amugira inama uko yakora uwo mwitozo neza, ikintu cyafashwe nk’ikimenyetso ko ari hafi cyane y’umuryango wa Kardashians.

Si ubwa mbere Hamilton avuzwe mu rukundo n’ibyamamare. Umubano we wigeze kumenyekana ku mugaragaro ni uwo yakundanye n’umuhanzikazi Nicole Scherzinger hagati ya 2007 na 2015.

Icyakora, Hamilton azwiho kurinda cyane ubuzima bwe bwite. Ntabwo akunze kugaragaza umukunzi we mu ruhame, kandi akenshi yirinda kugira icyo atangaza ku bivugwa ku rukundo rwe.

Ese koko Hamilton na Kim bari mu rukundo rushya, cyangwa ni ubucuti bw’ibyamamare byahuye? Kugeza ubu, ibisubizo nyabyo biracyari mu ibanga ryabo, ariko amafoto n’amashusho bikomeje gutuma benshi bategereza ko hari igihe bashobora kuzashyira ukuri ku karubanda.

Previous Post

Art Rwanda-Ubuhanzi yashimiye abatsinze icyiciro cya gatatu

Next Post

Showbiz nyarwanda mu ndorerwamo ya YouTube

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
22 hours ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
23 hours ago

Umuhanzi uyobora itsinda rya punk utabona neza agiye kwitabira isiganwa rya London Marathon agamije gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wo mu...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Next Post
Showbiz nyarwanda mu ndorerwamo ya YouTube

Showbiz nyarwanda mu ndorerwamo ya YouTube

Abanya-Uganda beretse The Ben urukundo bamukunda, amatike yashize kare

Abanya-Uganda beretse The Ben urukundo bamukunda, amatike yashize kare

Gloria Bugie yahawe ibyangombwa by’ubutaka ku munsi w’abakundana

Gloria Bugie yahawe ibyangombwa by'ubutaka ku munsi w’abakundana

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.