• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Gisubizo Ministry na The Ben basohoye bahuriyemo bise “Nabaye umwe n’Imana”

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 29, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Ubwo ivugabutumwa rikomeje gushaka inzira nshya zo kugera ku bantu benshi, itsinda ry’abaririmbyi Gisubizo Ministry ryahisemo kwagura imbago z’umuziki wa Gospel binyuze mu bufatanye n’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Ibi byagaragariye mu ndirimbo nshya yise “Nabaye umwe n’Imana”, yasohotse mumasaha make ashize, ikaba imwe mu ndirimbo igize album yabo ya gatandatu.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, nyuma y’igihe gito imaze yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza uburyo Gisubizo Ministry ikomeje kugendana n’ibihe mu kumenyekanisha ibikorwa byayo. Amashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, muri Crown Conference, ku wa 18 Ukuboza 2025, ahantu hazwi mu kwakira ibikorwa bikomeye by’umuziki n’ibindi birori.

Ubu bufatanye ni bwo bwa mbere bubaye hagati ya The Ben na Gisubizo Ministry, bukaba bugaragaza icyerekezo gishya cyo guhuza umuziki usanzwe ukunzwe cyane n’uw’ivugabutumwa, hagamijwe ko ubutumwa bwa Kristo bugera kure. Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi The Ben yari aherutse gusohora, zirimo “Indabo Zanjye”, ndetse n’igitaramo gikomeye “The Nu-Year Groove” yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Umuyobozi wa Gisubizo Ministry, Muhemeri Justin, yavuze ko bahisemo gukorana na The Ben kubera ubushobozi no kuba afite amukurikira batari bake, akavuga ko ibyo byabafasha bityo ubutumwa bwiza bwa Kristo bukarushaho gukwira hose.

Gisubizo Ministry na The Ben basohoye “Nabaye umwe n’Imana”

Yagize ati: “Twahisemo gukorana na The Ben kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Imana bugere kure. Turamushimira ko yemeye gukorana natwe, kuko gukorana nawe ni inkunga ikomeye kuri Gisubizo Ministry mu kwagura ubutumwa bwiza bw’Imana na Gospel yose muri rusange.”

Muhemeri yanongeyeho ko “Nabaye umwe n’Imana” ari indirimbo ya mbere mu ndirimbo zirindwi zigize album yabo ya gatandatu, anatangaza ko album yose izasohoka muri uyu mwaka wa 2026.

Mu myaka 21 Gisubizo Ministry imaze ikora umuziki w’ivugabutumwa, yubatse izina rikomeye rishingiye ku guteza imbere impano z’abaririmbyi bayo no gutanga ubutumwa bufite ireme. Bamamaye mu ndirimbo zirimo “Nguhetse ku Mugongo”, “Amfitiye Byinshi”, “38 Irangiye”, “Uzandengere”, “Ametupa Nguvu” n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

Uretse indirimbo, Gisubizo Ministry yagiye ikora ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, bigira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, ikaba ikomeje kwigaragaza nk’imwe mu nkingi za mwamba muri Gospel nyarwanda.

Previous Post

Halima Namakula yasabye ko hakorwa umuhango wo kwibuka Mowzey Radio

Next Post

Nyuma yo kwakira agakiza, Yampano yatangaje ubukwe n’umukunzi weUwineza Vava

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Nyuma yo kwakira agakiza, Yampano yatangaje ubukwe n’umukunzi weUwineza Vava

Nyuma yo kwakira agakiza, Yampano yatangaje ubukwe n’umukunzi weUwineza Vava

Davis D yasobanuye impamvu atagikorana na Elment Eleeeh

Davis D yasobanuye impamvu atagikorana na Elment Eleeeh

Dore bagore 8 bakoze ibikorwa ‘bidasanzwe’ ku isi 2 ni abanyarwanda – N’iki wabigiraho?

Dore bagore 8 bakoze ibikorwa 'bidasanzwe' ku isi 2 ni abanyarwanda - N'iki wabigiraho?

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.