• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Geosteady avuga ku buzima bwe nyuma yo kuva mu bigo ngororamuco, asangiza isomo yakuye mu rugendo rwo kwiyubaka

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 2, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Geosteady yatangaje ko ubuzima bwe bwahindutse cyane nyuma yo gusoza gahunda yo kwivura no kwiyubaka mu bigo ngororamuco, aho yari yajyanywe kubera ibibazo by’ibiyobyabwenge. Yagarutse ku masomo akomeye yakuye muri uru rugendo, ashimangira ko kwitandukanya n’ingeso mbi bisaba kwiyemeza no guhindura imibereho.

Mu byo yagarutseho, Geosteady yavuze ko ubunebwe no kugira igihe kinini kidakoreshwa ari bimwe mu bintu bishobora gusubiza umuntu mu ngeso mbi yari yararetse. Yavuze ko umuntu uri mu rugendo rwo kwivura agomba kwihugura no kugira gahunda ihamye imufasha gukomeza gutekereza ku byiza.

Ati: “Kugira ngo utsinde ibiyobyabwenge, ugomba kwishakira icyo uhugiramo no kuba ufite gahunda ihoraho. Iyo uri umunebwe, ibitekerezo byawe bigusubiza mu ngeso wari wararetse.”

Goesteady yahakanye burundu ko atazongera gusubira mu biyobyabwenge ko ahubwo azaharanira gukora cyane

Uyu muhanzi yanavuze ko yahinduye byinshi mu buzima bwe bw’imibanire, cyane cyane abo yagendaga na bo, avuga ko byamufashije gusubirana icyizere no gukomeza kuba ku murongo mwiza. Yagaragaje ko kwitondera abo ugendana na bo ari ingenzi ku muntu wese ushaka impinduka nziza.

Ati: “Rimwe na rimwe ugomba guhindura abo ugendana na bo. Ushake abantu bakugiraho ingaruka nziza, bakongerera agaciro ubuzima bwawe kandi ububaha. Nahinduye itsinda nari ndimo, sinabaciyeho burundu, ariko nagabanyije uko twavuganaga.”

Geosteady yavuze ko ubu ari kwitwara neza, yiteguye kongera gushyira imbaraga mu muziki we no kuba urugero rwiza ku bandi bari mu bihe bikomeye by’ubuzima. Yashishikarije urubyiruko n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo yanyuzemo kudacika intege no gushaka ubufasha igihe babukeneye.

Previous Post

Spice Diana na Iryn Namubiru bagiye guhuriza abakunzi b’umuziki i Londres ku munsi w’abakundana

Next Post

Niyongira Patience yabereye Police FC intwari, yambura APR FC Igikombe cy’Intwari

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Next Post
Niyongira Patience yabereye Police FC intwari, yambura APR FC Igikombe cy’Intwari

Niyongira Patience yabereye Police FC intwari, yambura APR FC Igikombe cy’Intwari

Umuhanzi w’icyamamare yitabye Imana nyuma yo kurumwa n’inzoka ari mu nzu ye

Umuhanzi w’icyamamare yitabye Imana nyuma yo kurumwa n’inzoka ari mu nzu ye

Ingeso 6 zishobora kwangiza ubuzima bw’uruhago rwawe n’uburyo bwo kuzihindura

Ingeso 6 zishobora kwangiza ubuzima bw'uruhago rwawe n'uburyo bwo kuzihindura

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.