• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Eric Kabera yagaragaje isura nziza y’u Rwanda muri Amerika

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 10, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umukinnyi wa filimi akaba n’umushoramari mu muco, Eric Kabera, ari mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kwerekana ibikorwa bye no kuganira n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’imyidagaduro, ubucuruzi n’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga.

Kabera yatumiwe mu gutangiza ku mugaragaro ibirori bikomeye bya gala bigamije kwamamaza Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) z’Umuryango w’Abibumbye.

 Byabereye muri Beverly Hills City Hall mu ntangiriro z’uku kwezi.

 Iyi gala yahuje abantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye zirimo imyidagaduro, ishoramari n’ubukerarugendo, ku bufatanye n’Umujyi wa Beverly Hills.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Kabera yavuze ko uru rugendo ari amahirwe akomeye yo kumenyekanisha ibyo akora no kwagura imikoranire.

Yagize ati: “Ndi hano nerekana bimwe mu bikorwa byanjye, ariko nanone nigira ku bandi bayobozi b’inganda zitandukanye ku rwego rw’isi.”

Yasobanuye ko kuba u Rwanda rugaragaye muri ibi birori bifite igisobanuro gikomeye, cyane ko byashingiye ku mateka ye mu bijyanye n’uburezi no gukora filimi zifite intego yo guhindura sosiyete.

Eric Kabera imbere y’itangazamakuru yagaragaje isura nziza y’u Rwanda

 Kabera yavuze ko umuryango GEMS wamuhisemo nk’umwe mu bitabiriye bwa mbere, hashingiwe ku ruhare yagize mu gutanga ubumenyi binyuze muri sinema.

Muri iyi gala, Kabera yanatoranyijwe nk’umwe mu bahagarariye uyu mushinga (champions and advocates), aho yatanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu kugera ku ntego za SDGs.

 Yavuze ko yagaragaje aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’uko ruri kwitwara ku rwego mpuzamahanga.

Uretse kwitabira ibi birori, Kabera yavuze ko intambwe ikurikiraho ari ugushaka abafatanyabikorwa bashya bazana ishoramari n’imishinga mu Rwanda.

 Yagize ati: “Intego ni ukumenyesha aya mashyirahamwe u Rwanda, bakamenya amahirwe aruhari n’ibyo igihugu cyacu gishoboye.”

Ku ruhande rwa sinema, Kabera yatangaje ko ari kongera imbaraga mu gukora filimi zigaragaza isura nziza y’u Rwanda na Afurika muri rusange.

 Yavuze ko intego ari ukuva ku nkuru zishingiye gusa ku mateka y’intambara n’amakuba, hagashyirwa imbere izigaragaza umunezero, icyizere n’ubuzima busanzwe.

Kabera uzwi cyane kuri filimi 100 Days, yavuze ko n’ubwo kwibuka amateka ari ingenzi, igihe kigeze ngo Afurika igaragazwe no mu zindi nkuru.

 Kuri ubu ari gutunganya filimi nshya y’urukundo n’ingendo yitwa Love on a Moto, ivuga ku mukobwa uva muri Amerika akaza mu Rwanda.

Yanavuze kandi ko muri Gashyantare hazabera i Los Angeles kwerekanwa bwa mbere bwa filimi ngufi Her Right, igaruka ku kurengera abana no kurwanya imico ibangamira ubuzima bw’imyororokere.

Kabera asoje avuga ko azakomeza gukoresha sinema nk’igikoresho cyo kwigisha, guharanira impinduka nziza no kwamamaza isura nziza y’u Rwanda ku isi.

Previous Post

Ziza Bafana yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Maybach ihagaze $50,730

Next Post

‘Bwa mbere’ mu Rwanda abaganga babaze indwara y’igicuri ‘yari yarananiye imiti’

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Next Post
‘Bwa mbere’ mu Rwanda abaganga babaze indwara y’igicuri ‘yari yarananiye imiti’

'Bwa mbere' mu Rwanda abaganga babaze indwara y'igicuri 'yari yarananiye imiti'

Elon Musk yavuze ko agiye kubaka umujyi ku kwezi

Elon Musk yavuze ko agiye kubaka umujyi ku kwezi

Lilian Mbabazi Yamagana Ibyavuzwe na MC Kats

Lilian Mbabazi Yamagana Ibyavuzwe na MC Kats

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.