Crysto Panda yatangaje ko mbere yo gusohora indirimbo yakoranye na Spice Diana, yabanje kubimenyesha Sheebah Karungi mu rwego rwo kubaha ubucuti bwabo.
Uyu muhanzi Crysto Panda aherutse kujyana na Spice Diana muri studio, maze bombi basohora indirimbo nshya bise “Continue” mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma y’ubwo bufatanye (collabo), hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije niba iyo mikoranire ya Spice Diana na Crysto Panda, itazateza ikibazo ku bucuti bwa Crysto Panda na Sheebah Karungi, cyane ko Sheebah atajya akorana Spice Diana.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Crysto Panda yavuze ko yabanje kumenyesha Sheebah ibijyanye n’iyo ndirimbo, ndetse akamusaba uruhushya mbere yo kuyisohora.
Yagize ati: “Nifuzaga gukorana na Spice Diana, ndabimusa, arabyemera, ariko nanone nashakaga kumenya niba Sheebah abyakira neza. Sheebah ni inshuti yanjye, rero mu rwego rwo kumwubaha, namubwiye ko mfite indirimbo na Spice Diana n’uko mubaza niba ntacyo bimutwaye.”
Yakomeje avuga ko Sheebah yamushyigikiye, amubwira ko yishimiye iterambere rye nk’umuhanzi.
Ati: “Yambwiye ati ‘ndabyishimiye cyane kubera ko ubu uri gukorana n’abahanzi bakomeye mu ruganda rwa muzika. Ibyo bigaragaza ko uri gutera imbere nk’umuhanzi.”
Ku rundi ruhande, Spice Diana nawe yashimangiye ko Crysto Panda yakoze igikorwa cyiza cyo kubaha ubucuti bwe na Sheebah, akomeza avuga ko ari ngombwa kubaha inshuti no kwirinda ibintu byasenya umubano.
Yagize ati: “Ugomba kubaha ubucuti ufitanye n’undi muntu. Dufite inshuti ziba ari nshuti n’abantu tuba utaabanye neza. Hari ibintu twirinda gukora kuko tuzi ko byababaza inshuti zacu. Ubucuruzi ntibugomba gusenya ubucuti, kandi n’ubucuti ntibugomba gusenya ubucuruzi.”







