Umucuruzi akaba anakora ibijyanye n’imyidagaduro Zari Hassan, yatangaje ko ku munsi w’abakundanye (Saint Valentin) atazashyigikira abagore bumva ko bagomba kwigirira impuhwe. Uyu mugore wamamaye nka Boss Lady, ubu akaba yarashakanye na Shakib Luataaya, yatanze ubutumwa bukomeye bwari bugenewe...
Nyuma y’igihe kinini urugo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine ruvugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, uyu munyezamu wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda yahisemo guca amarenga, ariko mu magambo macye. Mu kiganiro yagiranye n’inshuti ye...
Mu gace ka Sicile mu Butaliyani, umugabo w’imyaka 42 yisanze mu bibazo bitari biteganyijwe, nyuma yo kugaragara mu mashusho yo kwamamaza resitora yashyizwe kuri TikTok atabizi, ari kumwe n’umugore utari uwe. Iyi videwo yari igamije kwamamaza uburyohe n’imyidagaduro...
Mu Mujyi wa Shanghai mu Bushinwa, umugabo n’umugore bageze aho basaba gatanya, atari kubera ubukene, ubusambanyi cyangwa amakimbirane akomeye, ahubwo bitewe n’uko bananiwe kumvikana ku izina ry’umwana wabo w’umuhungu. Uyu mwana ubu amaze umwaka urenga avutse, ariko kugeza...
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yongeye kuvugisha benshi ku rwego mpuzamahanga, atari gusa ku mpamvu za politiki, ahubwo no ku mubano we urimo kuvugwa cyane n’icyamamare mu muziki ku Isi, Katy Perry, ubwo bombi bagaragaraga...
Mu mibano y’urukundo, kenshi abantu baranzwe no kwirinda igice kidasobanutse cyo hagati yo kwiyemeza gukundana nyabyo n’umuntu cyangwa kwibera inshuti zisanzwe. Abakundana bakiri bato bari guhitamo icyo gice. Ubushakashatsi bwerekanye ko imyifatire y’abo mu kigero cy’imyaka kizwi nka...
Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky yatangaje ko umubano we na Rihanna wubakiye ku rugendo rurerure rw’ubucuti, kwiyumvanamo no gutegereza igihe gikwiye, aho nyuma byaje kuvamo urukundo rukomeye n’umuryango ufite abana batatu. Mu kiganiro aherutse kugirana na Popcast ya The...
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Phanuel Kavita, ari mu bihe byiza by’urukundo n’umuryango we, nyuma yo gutangaza ko we na Kristin Saunders basanzwe babana bafitanye abana batatu, bari hafi gushyira umubano wabo ku rwego rwo hejuru binyuze mu...
Inkuru ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ni iy’umuryango wavuzwemo ibibazo bikomeye by’ubuhemu, nyuma y’uko umugabo afatiye umugore we mu cyuho ari kumwe n’undi mugabo muri Lodge imwe yo mu mujyi. Amakuru avuga ko uyu mugore...
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) Nsengiyumva Richard, wamamaye cyane nka Richard Keen, giye kwinjiye mu kindi cyiciro cy’ubuzima, aho yambitese umukunzi we Ininahazwe Ange Floxelle impeta y’urukundo, bigaragara ko biteguye kurushinga mu minsi ya...