• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

AMAFOTO: Rodrigo Hernández Cascante yegukanye Ballon d’Or ya 2024

admin by admin
October 29, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Image

Rodrigo Hernández Cascante (Rodri) ukina mu kibuga hagati yugarira mu Ikipe y’Igihugu ya Espgane na Manchester City yo mu Bwongereza, yegukanye Ballon d’Or ya 2024 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka.

Uyu muhango wo gutanga ku nshuro ya 68 ibihembo bya France Football wabereye muri Théâtre du Châtelet i Paris ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024.

Ibi birori ntibyitabiriwe n’ikipe ya Real Madrid nyuma y’aho imenyeye ko Vinicius Junior wayo adahabwa iki gihembo.

Rodri w’imyaka 28, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya nshuro ya mbere mu birori biryoheye amaso byari biyobowe na Didier Drogba ari kumwe n’Umunyamakurukazi Sandy Heribert.

Iki gihembo yagihawe nyuma yo gufasha Ikipe y’Igihugu ya Espgane kwegukana igikombe cy’u Burayi uyu mwaka batsinze u Bwongereza ibitego 2-1 ndetse aba umukinnyi mwiza w’irushanwa. 

Rodri kandi yafashije Manchester City kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza “English Premier League” ku nshuro ya kane yikurikiranya. 

Muri uyu mwaka kandi Rodri yegukanye UEFA Super Cup n’igikombe cy’Isi cy’Amakipe. 

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu bagore yabaye Umunya-Espagne Aitana Bonmatí w’imyaka 26 akaba asanzwe akinira FC Barcelone yatwaye shampiyona na UEFA Champions League. 

Real Madrid yabaye ikipe y’umwaka mu bagabo nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya 14 mu mateka mu gihe FC Barcelona y’Abagore yongeye kuba ikipe y’umwaka.

Umukinnyi ukiri muto yabaye Umunya-Espagne Lamine Yamal  ukinira FC Barcelona mu bihembo bya Ballon d’Or 2024 cyiswe ‘Kopa Trophy’.

Mu bindi bihembo byatanzwe, rutahizamu w’umwaka yabaye Harry Kane ukinira Bayern Munchen yo mu Budage na Kylian Mbappé wa Real Madrid bahembwe igihembo kizwi nka Gerd Müller gihabwa uwatsinze ibitego byinshi, aho bombi batsinze ibitego 52 mu marushanwa yose. 

Umunyezamu mwiza yongeye kuba Umunya-Argentine Emiliano Martinez wa Aston Villa yo mu Bwongereza mu gihe Umunya-Espagne, Jennifer Hermoso ukinira Tigres Femenil yo muri Mexique yegukanye ‘Socrates Trophy’ igihembo gihabwa uwakoze ibikorwa byiza. 

Carlo Ancelotti utoza Real Madrid yagizwe Umutoza mwiza w’umwaka [Johan Cruyff Award] mu bagabo mu gihe Emma Hayes utoza Ikipe y’Abagore ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahembwe nk’umutoza mwiza mu cyiciro cy’abagore.

Ballon d’Or ya 2024 yari ifite umwihariko, bwa mbere kuva mu 2003 iki gihembo kitarimo Lionel Messi ufite iki gihembo inshuro umunani (2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019,2021 na 2023) na Cristiano Ronaldo ugifite inshuro eshanu. 

Nyuma yo kwegukana iyi Ballon d’or Rodri yavuze ko yifuje kuba yahagarika umupira w’amaguru igihe yari akiri mu myaka yo hasi gusa umuryango we ukamuba hafi, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma agera ku nzozi ze.

Ati: “Mfite benshi bo gushimira harimo UEFA, France Football, umuryango, abo dukinana n’abakunzi banjye, abantoye n’abandi bose. Nkiri umwana nagiraga inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru. Ndashimira Manchester City kuko iyo bataba bo ntabwo mba ndi aha.”

Rodri yabaye Umukinnyi wa kabiri wa Premier League wegukanye iki gihembo nyuma ya Cristiano Ronaldo mu 2008. 

Yabaye kandi Umunya – Espagne wa kabiri wegukanye Ballon d’Or nyuma ya Luis Suarez mu 1960.

Uko abakinnyi 5 bakurikiranye mu bagabo

1. Rodri Man City na Espagne

2. Vinicius Jr wa Real Madrid na Brazil 

3. Jude Bellingham wa Real Madrid n’u Bwongereza 

4. Harry Kane wa Bayern Munchen n’u Bwongereza

5. Erling Haaland wa Manchester City na Norway

Rodrigo Hernández Cascante yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere
Umunya-Espagne, Aitana Bonmatí ukinira Barcelona Femení yongeye kwegukana Ballon d’Or ku nshuro ya kabiri yikurikiranye mu bagore, nyuma yo kwegukana iya 2024
Lamine Yamal wa Barcelona FC n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mu bihembo bya Ballon d’Or 2024 cyiswe ‘Kopa Trophy’.
Previous Post

Tuyimenye: Postpartum Depression, indwara ituma umubyeyi ahurwa umwana we

Next Post

“Ishyuke mukobwa wanjye”, Clapton agaruka kuri Rufonsina wambwitse impeta

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
13 hours ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
14 hours ago

Umuhanzi uyobora itsinda rya punk utabona neza agiye kwitabira isiganwa rya London Marathon agamije gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wo mu...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
2 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Next Post
“Ishyuke mukobwa wanjye”, Clapton agaruka kuri Rufonsina wambwitse impeta

"Ishyuke mukobwa wanjye", Clapton agaruka kuri Rufonsina wambwitse impeta

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuye igitera ubucucike mu bw’imanza mu Rwanda.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuye igitera ubucucike mu bw’imanza mu Rwanda.

RICTA, PSF, GIZ, na CanalBOX bahuguye abagore 40 mu gukoresha Ikoranabuhanga rigezweho mu bucuruzi.

RICTA, PSF, GIZ, na CanalBOX bahuguye abagore 40 mu gukoresha Ikoranabuhanga rigezweho mu bucuruzi.

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.