• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Biravugwa

Abanyamerika batunguwe na Nicki Minaj wavugiye Abakirisitu bo muri Nigeria

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 4, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Umuraperikazi w’ikiragiririre wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,, ufite inkomoko ukomoka muri Trinidad, Nicki Minaj, yavugishije benshi nyuma y’aho ashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze bwamagana ihohoterwa rikorerwa Abakirisitu bo muri Nigeria.

Ubutumwa Nick Minaj yashyize ku rubuga X (Twitter) bwamenyekanye nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashyize Nigeria ku rutonde rw’“ibihugu bihangayikishije by’umwihariko” bitewe n’ihohoterwa rikorerwa Abakirisitu n’amatsinda y’abahezanguni b’Abayisilamu.

Nicki Minaj, uherutse guhatanira ku inshuro 12 mu bihembo bya Grammy Awards, yanditse kuri X (Twitter) ashimira Imana ku bw’ubwisanzure bw’amadini buri muri Amerika, anagaragaza impungenge ku bakirisitu bo muri Nigeria.

Yagize ati: “Nta muntu ukwiye kubabazwa cyangwa ngo yicwe azira idini rye cyagwa imyemerere ye.”

Ubu butumwa bwakwira kwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga, butangirwaho ibitekerezo byinshi n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’isi. Abafana benshi bamushimiye ku bw’ubutwari bwo kuvuga ku kibazo gikomeje kugaragara muri Nigeria, aho uburenganzira bwa muntu budahabwa agaciro. Mu gihe abanya-Nigeria benshi bamugaragarije urukundo bamushimira kuba yakoresheje ubwamamare bwe mu kugaragaza akarengane abakirisitu bahura nako.

Nyuma y’aho, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Mike Waltz, yashimiye Nicki Minaj ku mugaragaro kubera ubumuntu n’ubutwari yagaragaje.

Yagize ati: “Ndifuza kuganira na we. Guverinoma yacu iri gukora ibishoboka byose ngo irengere uburenganzira bw’amadini ku isi. Ntidukwiye kurebera. Bavandimwe, mukwiye guhaguruka mukavuga muti ‘Birahagije!.”

Biravugwa ko Ambasaderi Waltz yatumiye Nicki Minaj mu kiganiro cyihariye kitezweho kuganirwamo uruhare rw’ibyamamare n’abahanzi bashobora kugira mu kurengera ubwisanzure bw’amadini ku isi hose.

Mbere y’ibi, ikinyamakuru Legit.ng cyari cyatangaje ko Nicki Minaj yashimye umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido, n’umugore we Chioma, mu gitaramo cyabereye muri Portugal, aho yabifurije urugo ruhire.

Davido na we yasubije Minaj amushira, avuga ko indirimbo bakoranye mu mwaka wa 2020 yabaye imwe mu zakunzwe cyane.

Previous Post

Richard Nick Ngendahayo yakumbuje abafana be igitaramo

Next Post

Eddy Kenzo yangaje ko Pallaso akiri umunyamuryango wa Federasiyo y’Abahanzi bo muri Uganda

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Eddy Kenzo yangaje ko Pallaso akiri umunyamuryango wa Federasiyo y’Abahanzi bo muri Uganda

Eddy Kenzo yangaje ko Pallaso akiri umunyamuryango wa Federasiyo y’Abahanzi bo muri Uganda

Umuhanzikazi Ava Peace yanenze imyitwarire y’abamwe mu bashumba b’amadini

Umuhanzikazi Ava Peace yanenze imyitwarire y’abamwe mu bashumba b’amadini

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’ubuhanzi rizahuza abo mu Karere

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’ubuhanzi rizahuza abo mu Karere

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.