• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Wizkid yatangaje indirimbo nshya yahuriyemo na Young Jonn

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 31, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Mu kiganiro akuze gukora gake cyane  kuri Instagram Live, umuririmbyi w’icyamamare Wizkid ytangaje indirimbo nshya agiye gushyira hanze vuha, yahuriyemo n’umuhanga mu njyana ya Afrobeats, Young Jonn.

Uyu muhanzi wahawe igihembo cya Grammy akomeje kuba urugendo rwo gukorana n’abandi bahanzi muri uyu mwaka wa 2025, aho amaze kugaragara mu ndirimbo yahuriyemo na Olamide Baddo, Ayra Starr, ndetse vuba ataganya agakorana n’abandi barimo  nka DJ Tunez na Fola. Muri icyo kiganiroyakoreye  kuri Instagram Live, Wizkid yanatangaje ko ashobora gusohora album nshya muri 2025, ibyo bikaba byanejeje ibikomeye abakunzi be.

Mu myaka itatu ishize, Wizkid yaru ku isonga mu bahanzi. afite ijwi rikomeye mu muziki wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Album ye Made In Lagos yasohotse mu 2020 yamenyekanye cyane, ahanini kubera indirimbo Essence yahuriyemo na Tems, yagiye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika. Nyuma yaho, yakomeje kwagura ibikorwa bye akora ibitaramo mu mijyi igiye itandukanye ku isi nka New York, Paris, London na Lagos.

Wizkid, aherutse kumara igihe mu nzu itunganyirizwamo umuziki hamwe n’abahanga bo muri Amerika barimo Metro Boomin, umuraperi Gunna, ndetse na Kid Laroi. Ibi byagaragaje ko ashobora kuba arimo gutegura umushinga wimbitse w’indirimbo zishobora guhuriza hamwe ijyana zitandukanye, zirimo Afrobeats, trap na R&B.

Iyo album nshya arimo gutegura ishobora gusohoka vuba, nyuma y’umwaka umwe gusa asohoye album ye ya gatandatu yise Morayo, iyo album yabaye iya mbere mu kugira umubare munini w’abantu bayumvise ku munsi wa mbere kuri Spotify muri Afurika.

Wizkid azwiho gushimisha abakunzi be abatangariza ibikorwa bishya aba yateguye, ariko akagaruka mu buzima bwe busanzwe butarangwamo n’itangazamakuru cyane. Ibi bituma akomeza kuba umuhanzi ugira ubuzima bwite, ariko agahorana udushya.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bafana be bashobora kutishimira ibyo yatangaje, kuko bivugwa ko adakunze gusohoza ibyo aba yasezeranyije abafana be ku gihe. Hari n’ababona ko bigoye kwemeza ko azasohora indi album mu gihe gito gishize yasohoye Morayo,  yariho indirimbo 16, yasohotse mu Ugushyingo 2024.

Ariko uwo mushinga mushya ushobora kutaba album ndende, ahubwo ukaba ari Extended Play (EP) — uburyo Wizkid akunze gukoresha mbere yo gusohora album nyamukuru.

Mu 2019, yasohoye Sound Man Vol. 1 EP, iyabanjirije Made In Lagos, album yatwaye igihembo cya Grammy. Muri 2023, yanasohoye S2 EP, yabanjirije Morayo. Wizkid akomeje uwo murongo, agasohora EP ya gatatu muri 2025, izaba itegura album ye ya karindwi.

Uretse gukora ku giti cye, Wizkid azwiho kuzamura impano nshya mu muziki wa Afurika. Yagiye afasha abahanzi bato nka Terri, Tems n’abandi, akabaha umwanya ku ndirimbo ze no mu bitaramo mpuzamahanga.

Uyu muhanzi akomeje gutungurana cyane, kandi buri gihe aba afite ibikorwa by’ibanga. Ashobora no agasohora album itunguranye — bikaba byaba ari ubwa mbere mu mateka ye asohoye LP ebyiri zikurikiranye mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu muhanzi wo muri Nijeriya yavutse ku wa 16 Nyakanga 1990, akaba azwi cyane mu muziki ku izina rya Wizkid cyangwa se Big Wiz. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ayodeji Ibrahim Balogun.

Impinga

Previous Post

Abasirikare batatu ba Uganda bapfiriye mu mpanuka yabereye muri RDC

Next Post

Lily James yemejwe ko azakina muri filime y’icyikango, Subversion

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
13 hours ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
2 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali

Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali

by Alex RUKUNDO
2 days ago

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yashyize ahagaragara amashusho y’iminota itanu n’amasegonda 38’ agaragaza inzu ye nshya aherutse kuzuza i...

Next Post

Lily James yemejwe ko azakina muri filime y’icyikango, Subversion

David Lutalo yikomye abategura ibitaramo bashinja Eddy Kenzo kubima inkunga ya Leta

David Lutalo yikomye abategura ibitaramo bashinja Eddy Kenzo kubima inkunga ya Leta

Tekno Miles, Nel Ngabo na Alyn Sano bataramiye Masai Ujiri

Tekno Miles, Nel Ngabo na Alyn Sano bataramiye Masai Ujiri

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.