• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Umubyeyi yasabye imbabazi kubera umwana we w’imyaka 13 wapfuye nyuma yo kwigana ibica kuri TikTok

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 4, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umubyeyi wo mu Bwongereza yasabye ko hashyirwaho amasomo yigisha abana ingaruka zo gukoresha nabi imyuka ihumanya ikirere, nyuma y’urupfu rw’umukobwa we w’imyaka 13 wapfuye yigana ibyo yari yabonye ku mbuga nkoranyambaga.

Sonia Hopkin yavuze ko umukobwa we, Tiegan Jarman, bamusanze yapfuye mu cyumba cye araramo i Thurmaston muri Leicestershire yapfuye nyuma yo kwigana amashusho yabonaga kurubuga rwa TikTok, ajyanye n’ibikorwa bizwi nka ‘chroming’ byo guhumeka umwotsi wateguwe ngo umuntu asinde.

Hopkin, utuye mu mujyi wa Leicester, yavuze ko Tiegan byahise bitangazwa ko yapfiriye mu rugo rwa se, nyuma yo kuboneka yataye ubwenge.

Tiegan Jarman umukobwa w’imyaka 13 wapfuye azize kwigana ibibera kuri TikTok

Uyu mubyeyi w’imyaka 45 avuga ko umukobwa we yarazwiho gusabana kandi ngo yasekeraga abantu bose.

Umubyeyi we avuga ko umwana we ashobora kuba yaritabiriye iyo migirire irimo guhumeka imyuka ishobora kwangiza ubuzima, igaragara ku mbuga nkoranyambaga.Yagize ati: “Iyo wumva inkuru nk’izi mu binyamakuru, wibwira ko bibaye ku bandi, ntutekereze ko byakubaho. Ni inzozi mbi kurusha izindi.”

‘ingaruka zo gukoresha nabi interineti’

Madamu Hopkin, usanzwe ari umufasha mu by’ubuvuzi mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary, avuga ko yahungabanye cyane ubwo yamenyaga ibyabaye, kandi ko ubu ashaka gukangurira abantu kumenya “ingaruka z’iyi myitwarire mibi”.

Uretse gusaba amasomo ajyanye no kwirinda gukoresha nabi imiti n’imyuka ikoreshwa mu ngo, ubusabe bwatangijwe bunasaba ko ababikora bashyiraho ubutumwa busobanutse bwo kuburira ku byago biri ku bipfunyika by’ibyo bikoresho.

Yagize ati: “Twifuza ko byigishwa mu mashuri, ntibibe ingaruka z’imiti yo mu rugo gusa, ahubwo n’ingaruka zo gukoresha nabi interineti. Turashaka ko abantu bamenya ibi kugira ngo hatagira undi uca muri ibi bibabaje.”

Ahavuye isanamu,Sonia HopkinMadamu Hopkin yamaganye urubuga rwa TikTok, asaba ko rwagira icyo rukora kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazahinduka ibigezweho mu rubyiruko.

Ihuriro ry’abakora ibikoresho bya aerosols mu Bwongereza (British Aerosol Manufacturers’ Association) ryatangaje ko ibisabwa byo kuburira ku byago bisanzwe bihari ku bipfunyika, ariko ko hateganywa kongeramo ubutumwa bunoze kurushaho busobanura ingaruka, guhera muri 2026.

Ku ruhande rwa TikTok, umuvugizi wayo yavuze ko bababajwe cyane n’iyi nkuru ibabaje, anongeraho ko ibirimo bigira ingaruka mbi ku buzima bitemewe kuri urwo rubuga, kandi ko bafata ingamba zo kubikuraho vuba.

Previous Post

Imishinga ikomeye itegerejwe kugena icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda guhera mu 2026

Next Post

Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Africa Centres for Disease Control and Prevention yatangaje ko icyorezo gishya cya Ebola cyadutse mu burasirazuba bwa Democratic Republic of...

Yatse gatanya nyuma y’igihe gito akoze ubukwe

Yatse gatanya nyuma y’igihe gito akoze ubukwe

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Muri Kuwait habaye inkuru yatangaje benshi, nyuma y’uko umugeni asabye gatanya hashize iminota itatu gusa asezeranye n’umugabo we imbere y’amategeko....

Next Post
Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

Kubura umwana wanjye nabyo biri mu bya gira agahinda gakomeye – Yampano

Kubura umwana wanjye nabyo biri mu bya gira agahinda gakomeye - Yampano

Ubumwe bw’abahanzi bwagaragariye muri The New Year Groove

Ubumwe bw’abahanzi bwagaragariye muri The New Year Groove

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.