• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Uganda: Umuhanzi Daxx Kartel yatangaje ko leta idakwiye gutera inkunga y’amafaranga

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
March 7, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi Daxx Kartel yanenze uburyo leta itanga amafaranga ku bahanzi, avuga ko iyo gahunda ishobora kuteza ibibazo mu ruganda rw’imyidagaduro mu gihe kirekire.

Mu kiganiro yagiranye na Gossip Live, Daxx Kartel yavuze ko aho guha amafaranga abahanzi nk’impano, leta ikwiye gushyiraho politiki n’ingamba zifasha abahanzi kwinjiza amafaranga mu buryo burambye bishingiye ku bikorwa byabo.

Yasobanuye ko urwego rw’imyidagaduro rukwiye gufatwa nk’urwabahanga cyane ko abarubarizwamo ari abahanga (creative industry) kandi ko ari runini ku buryo rushobora no gutanga imirimo myinshi ku baturage, bityo ko rudakwiye kwishingikiriza ku nkunga y’amafaranga atangwa na leta.

Yagize ati: “Mureke gutera inkunga y’amafaranga urwego rw’imyidagaduro.Ni ikosa kuduha amafaranga kandi muzicuza.Ayo mafaranga akwiye gushorwa mu bikorwa bishobora guteza imbere inzego n’imikorere y’imyidagaduro ishobora gutuma uyu mwuga ukorwa neza,ku buryo tuzagera aho akaba ari twe dutanga inkungay’amafaranga kubayishaka.”

Daxx yashimangiye ko gushora imari mu nzego zubaka urwego rw’imyidagaduro, mu mategeko arugenga ndetse no mu mikorere yarwo byafasha abahanzi gutera imbere no kubaka urwego rwigenga rushobora no kugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Yanaburiye ko gukomeza leta igira uruhare mu miyoborere y’uru rwego binyuze mu bantu bamwe na bamwe, “bayihuza n’abahanzi,” bishobora kwaginza uru ruganda mu gihe kirekire.

Yasobanuye ko nubwo ibyo bikorwa bishobora kugaragara nk’ubufasha mu gihe gito, bishobora kubangamira iterambere ry’uru rwego kuko bituma rutigenga ngo rwiyubake.

Mu magambo ye asa n’uwibasira Uganda National Musicians Federetion (UNMF),  Daxx Kartel yasabye abayobozi b’uru rwego gutekereza ku murage bazasiga mu ruganda rwa muzika.

Yasoje agira ati: “Mwabyaye abana kandi ntimuzi icyo bazaba ejo. Haracyaza abandi bahanzi, akandi bazarimba kubarusha, ikandi bazazana impinduka. Icyo gihe bazavuga ngo abariho mubihe byashize ntibigeze buzuza inshingano zabo.”

Previous Post

Ibiciro by’itike by’igitaramo “Roots & Vibes” byatangajwe

Next Post

Grace Khan avuye mu ivuriro ry’abasinzi

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Grace Khan avuye mu ivuriro ry’abasinzi

Grace Khan avuye mu ivuriro ry'abasinzi

Uganda: Viana Indi, Christine Nampeera na Imo Unusual bifatanyije n’abagore kwizihiza Women’s Day

Uganda: Viana Indi, Christine Nampeera na Imo Unusual bifatanyije n'abagore kwizihiza Women’s Day

Joeboy ashyigikiye Tyla kuri Grammy

Joeboy ashyigikiye Tyla kuri Grammy

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.