Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko nyakwigendera Jeffrey Epstein yamwibye abakozi bakiri bato barimo na Virginia Giuffre, ubwo yabakuraga kuri club ye ya Mar-a-Lago, aho bakoraga mu gice cya spa
Ibi Trump yabivuze ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, imbere y’itangazamakuru ryari rimuherekeje mu ndege ya Air Force One, ubwo yavaga muri Scotland agaruka i Washington.
Uyu mu perezida yari abajijwe n’umunyamakuru ibisobanuro ku byo aherutse kuvuga, ko yatandukanye na Epstein kubera ko “yamwibye” abakozi. Ku munsi wabanje, Trump yari yavuze ko yirukanye Epstein muri Mar-a-Lago “kubera ko yakoze ikintu kigayitse”, yongeraho ko “yibye abantu bamukoreraga.”
Ubwo yabazwaga niba umwe mu bakozi yemezaga ko Epstein yamutwaye ari Virginia Giuffre, Trump yasubije agira ati:“Ni byo, ni byo koko. Bari abantu bakoraga muri spa. Ntekereza ko [Giuffre] yakoraga muri spa. Yaramuntwaye. Ariko kandi, nta kirego na kimwe yari afite ku bijyanye nanjye, nk’uko mubizi. Nta na kimwe.”
Giuffre ni umwe mu bagore bashinja Epstein gukoresha abana ubusambanyi. Mu buhamya yatanze mbere y’urupfu rwe, yavuze ko mu mwaka wa 2000, ubwo yari afite imyaka 16, yashutswe na Ghislaine Maxwell ubwo yakoraga muri spa ya Mar-a-Lago, akajyanwa kwa Epstein aho yafashwe ku ngufu. Yavuze ko nyuma Epstein na Maxwell bamwohereje ku bandi bagabo b’ibikomerezwa barimo n’igikomangoma Andrew w’u Bwongereza.
Trump n’itsinda rimushyigikiye bakomeje kugerageza kwitandukanya na Epstein, ariko amagambo ye mashya arimo ko Giuffre yamutwaye akiri muto, akomeje gutera urujijo ku gihe nyacyo ibyo byose byabereye m’urwego Trump yabagamo.
Trump yigeze kugirana ubucuti bwa hafi na Epstein mu myaka ya 1990 na 2000, ndetse mu kiganiro yahaye ikinyamakuru New York Magazine mu 2002 yavuze amagambo amushimagiza.
Ati:“Namumenye mu myaka 15 ishize. Ni umuntu mwiza cyane. Ni umuntu ushimishije iyo muri kumwe. Kandi bavuga ko akunda abakobwa beza cyane, kimwe nanjye, ndetse bamwe muri bo bakaba ari abakiri bato.”
Nubwo Trump avuga ko yirukanye Epstein mu 2004, ubushakashatsi bwakozwe n’umunyamakuru Sarah Blaskey wa Miami Herald, bugaragaza ko Epstein yakomeje kugera muri Mar-a-Lago kugeza mu 2007, ubwo yari amaze gutabwa muri yombi bwa mbere ashinjwa gushuka umwana ku byerekeye imibonano mpuzabitsina.
Ghislaine Maxwell, ushinjwa kuba yarafatanyije na Epstein gucura imigambi yo gukoresha abana ubusambanyi, ubu afungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akatiriwe imyaka 20 y’igifungo. Aherutse gutangaza ko yifuza gutanga ubuhamya imbere ya Kongere y’Amerika, ariko asaba ko yabanza guhabwa ubudahangarwa.