• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Trump yagaragaje impungenge ku kugurwa kwa Warner Bros na Netflix, asaba isuzuma ryimbitse

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 9, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutera urujijo mu isoko ryo kwerekana filime n’amashusho nyuma yo kugaragaza impungenge ku masezerano mashya Netflix yatangaje yo kugura igice cya Warner Bros Discovery (WBD) ku giciro cya miliyari 72$.

Ibinyamakuru bya New York Times na CNN bivuga ko Trump yatangaje ibi ku wa 7 Ukuboza 2025, aho yibukije ko Netflix na Warner Bros ari ibigo binini ku rwego mpuzamahanga, bityo kubihuza bidashingiye ku igenzura rihagije bishobora guteza ikibazo mu isoko ry’itangazamakuru n’imyidagaduro. Yavuze ko kugurwa kw’iki gice cya WBD byaha Netflix ubudahangarwa mu isoko ryo kwerekana filime ku buryo guverinoma ye izahagurukira kureba ko nta busumbane cyangwa gucunaguzwa byahavuka.

By’umwihariko New York Times yo ivuga ko mu masezerano yatangajwe na Netflix, azatuma ihabwa uburenganzira ku mitungo y’ikirango izwi cyane mu ruganda rwa sinema nka Batman, Harry Potter, na Game of Thrones, kimwe n’uburenganzira ku mafilime n’amafaranga menshi yinjijwe n’ama studios muri uyu mwaka. Ibi byose byongera imbaraga za Netflix mu bucuruzi bw’amasinema, kandi bikayigira ku rwego rutari rusanzwe ku bigo bisanzwe bikora filime.

Nubwo bimeze bityo, inzira iracyari ndende kuko aya masezerano agomba kubanza kunyura mu isuzumwa rikomeye ry’abagenzuzi b’amasoko mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biteganyijwe ko ibyo igenzura bizarangira muri 2026, mbere y’uko Netflix yemererwa burundu kugura iki gice cya Warner Bros.

Abahanga mu bukungu n’amasoko bavuze ko amagambo ya Trump yerekana ko ibiro bye bizahagurukira kureba neza imikorere y’aya masezerano, cyane cyane mu kurinda ko isoko ryo kwerekana filime ryiharirwa n’ikigo kimwe gikomeye. Bavuga ko niba Netflix yegukanye Warner Bros, bishobora guhindura uburyo isoko rya filime rikoramo, bityo hakenewe ibisuzumwa bihamye kugirango harindwe ihiganwa ririmo uburinganire.

Ni inkuru ikomeje gukurikiranwa mu myidagaduro no mu bukungu, aho benshi bategereje kureba niba Netflix izahabwa uburenganzira busesuye cyangwa niba leta izashyiraho imbogamizi zikomeye.

Previous Post

Wari uzi ko siporo yo kwiruka ifasha mu kurwanya umuhangayiko?

Next Post

Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba – Bien-Aimé Baraza

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba – Bien-Aimé Baraza

Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba - Bien-Aimé Baraza

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.