• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Biravugwa

Rubavu haravugwa tumwe mutubari tutubahiriza amasaha

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
June 24, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Bamwe mu bafite utubari ndetse n’abatugana mu Mujyi wa Rubavu, barinubira ko hari utubari tumwe dufungwa nyamara hari utundi dukesha, ibyo bashingiraho basaba ko amabwiriza yubahirizwa kimwe ku tubari twose. 

Bavuga ko kureka tumwe tugakomeza gukora utundi twafungiwe byaba ari akarengane.

Amakuru dukesha RBA avuga ko muri uyu Mujyi wa Rubavu, amabwiriza yo gufunga utubari saa munani asa naho atubahirizwa, hari ikindi gice wagira ngo ntikirebwa nayo. 

Aha bakora nta nkomyi, niho abavuye hahandi hose hafunze berekeza maze bagakesha.

Saa cyenda n’igice z’urukerera ku kabari ka Roxy kazwi nko kwa Nyanja, urujya n’uruza ni rwose, Saga Bay ndetse na Come Again, utundi tubari RBA yagezeho yasanze naho ari uko bimeze. 

Iki gice cy’utubari dukesha, moto n’imodoka niho honyine amasaha nkaya byerekera, parikingi ziruzuye, abamotari hanze baruzuye bategereje abo bacyura kandi ngo ni ibisanzwe by’aho hantu gukesha dore ko ahandi hose haba hafunze.

Twifuje kuganira na bamwe muri ba nyiri utwo tubari ntibatwemerera, gusa mu igenzura RBA yakoze ireba iyubahirizwa ryo gufunga utubari ku masaha yagenwe, yasanze hari utubari dufunga utundi tugakesha, ibyinubirwa n’abakiriya bagaheraho, basaba ko niba ari ugufunga hose hafungwe kandi niba ari ugucuruza, bakomorere bose, bitari ku bantu bamwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu bugenzuzi, abarenga ku mabwiriza bahanwe

Impinga

Previous Post

Iran yagabye ibitero bikomeye bya Missiles ku Kigo cy’Ingabo za Amerika kiri muri Qatar

Next Post

Ubwongereza bwatangaje ko bugiye kugura indege z’intambara 12 zishobora kurashisha intwaro za nikleyeri

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Serumogo yateje impaka: Rayon Sports irashinja Rugaju gukwirakwiza ibihuha

Serumogo yateje impaka: Rayon Sports irashinja Rugaju gukwirakwiza ibihuha

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Impaka zikomeje kuzamuka mu muryango wa Rayon Sports nyuma y’itangazo ryayo rihinyuza amakuru yatangajwe na Rugaju Reagan ku bijyanye n’itandukana...

‘Bwa mbere’ mu Rwanda abaganga babaze indwara y’igicuri ‘yari yarananiye imiti’

‘Bwa mbere’ mu Rwanda abaganga babaze indwara y’igicuri ‘yari yarananiye imiti’

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Ibitaro Kaminuza bya Kigali, CHUK, byatangaje ko uyu munsi ku nshuro ya mbere byabaze umurwayi ufite indwara y'igicuri cyari cyarananiye...

Kanseri ya ‘prostate’ mu Rwanda irimo gutera impungenge

Kanseri ya ‘prostate’ mu Rwanda irimo gutera impungenge

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kanseri ya prostate ikomeje kwiyongera mu Rwanda ku buryo mu 2025 ari yo...

Next Post
Ubwongereza bwatangaje ko bugiye kugura indege z’intambara 12 zishobora kurashisha intwaro za nikleyeri

Ubwongereza bwatangaje ko bugiye kugura indege z’intambara 12 zishobora kurashisha intwaro za nikleyeri

Trump yashimangiye ubufatanye na NATO mu nama yahuriwemo n’Abakuru b’Ibihugu

Trump yashimangiye ubufatanye na NATO mu nama yahuriwemo n’Abakuru b’Ibihugu

Turashaka kwereka Perezida Kagame n’Inkotanyi ko tubakunda” — Mariya Yohana

Turashaka kwereka Perezida Kagame n’Inkotanyi ko tubakunda” — Mariya Yohana

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.