FC Barcelona yongeye kwerekana ubukana ifite imbere ya mukeba wayo Real Madrid, iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma wa Super Cup ya Espagne wabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026.
Uyu mukino wari utegerejwe cyane watangiye amakipe yombi acungana, buri ruhande rwirinda gutanga icyuho kare. Mu minota ya mbere, umukino wakiniwe cyane hagati mu kibuga, amahirwe y’ibitego akaba make ku mpande zombi.
Real Madrid ni yo yabanje kugaragaza ubushake bwo gusatira, aho ku munota wa 14 Vinicius Junior yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Joan Garcia wa FC Barcelona arawufata neza. Icyakora, Barcelona yakomeje gutuza no kubaka umukino wayo gahoro gahoro.
Ku munota wa 36, FC Barcelona yafunguye amazamu ku gitego cya Raphinha, cyaje nyuma y’umupira mwiza watanzwe na Fermin Lopez, winjiye mu rubuga rw’amahina acenga ba myugariro mbere yo gutera ishoti rikomeye ryabonye izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umukino wahise ufata indi ntera. Ku munota wa 45+2, Real Madrid yishyuriye ku gitego cya Vinicius Junior, wacenze ba myugariro ba Barcelona ashyira umupira mu izamu. Gusa, ibyishimo bya Real Madrid ntibyatinze kuko ku munota wa 45+3, Robert Lewandowski yatsinze igitego cya kabiri cya Barcelona ku mupira mwiza yahawe na Pedri, aroba umunyezamu Thibaut Courtois.
Nyuma y’iminota mike, Real Madrid na yo yongeye kwishyura ku mupira wavuye kuri koruneri, Gonzalo Garcia awushyira mu izamu, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagarutse ifite imbaraga, ishaka gutsinda igitego cya gatatu hakiri kare, ariko Joan Garcia akomeza kugaragaza ubuhanga bwe mu izamu rya Barcelona. Ku munota wa 50, Vinicius Junior yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, ariko umupira ukurwamo neza.
Igitego cyahesheje intsinzi FC Barcelona cyabonetse ku munota wa 73, Raphinha yongeye kwandika izina rye ku rupapuro rw’abatsinze ibitego, atsinda ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura, ashimangira ko ari umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino.

Mu minota ya nyuma y’umukino, FC Barcelona yahuriyemo n’igitutu gikomeye nyuma y’uko Frankie de Jong yeretswe ikarita itukura ku munota wa 90, bituma basigara ari abakinnyi 10. Real Madrid yakoresheje iminota itanu y’inyongera yashyizweho n’umusifuzi wa Kane isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura, ariko amahirwe yabonetse yose akurwamo n’umunyezamu Joan Garcia wari mu mukino mwiza cyane.
Umukino warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-2, ihita yegukana Super Cup ya Espagne ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikanongeraho igikombe cya 16 mu mateka yayo muri iri rushanwa.
Uyu mukino wanahesheje umutoza Hansi Flick kwandika amateka mashya, aho yakomeje urugendo rwo kudatsindwa mu mikino umunani ya nyuma amaze kuyobora mu mikino ya nyuma, ashimangira ko ari umwe mu batoza bafite umusaruro mwiza mu mikino ikomeye.
Intsinzi ya FC Barcelona muri Super Cup yongeye kugaragaza ko iyi kipe ikiri mu zikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko mu mikino ihuza amakipe akomeye nka “El Clásico”, aho ihora yitwara neza mu bihe by’ingenzi.










