Imodoka ya Gitifu wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka
Imodoka ya Jean Marie Vianney Bangirana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2025, irashya irakongoka. Iyi mpanuka yabaye ubwo yari avuye mu Nteko z’Abaturage mu Kagari ka Tanda, agana ku biro by’Umurenge...









