• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Museveni yagize Allan Kasujja Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Itangazamakuru

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 30, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye Allan Kasujja umuyobozi mukuru w’ikigo cya leta gishinzwe itangazamakuru (Uganda Media Centre), asimbuye Ofwono Opondo wari umaze igihe ayobora iki kigo ariko akegura mu ntangiriro za 2025 ashaka kwinjira muri politiki ishingiye ku matora.

Iri shyirwaho ryemejwe binyuze mu ibaruwa Perezida Museveni yandikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku itariki ya 27 Ukuboza 2025. Iyi baruwa igaragaza ko Perezida ubwe yagize uruhare rutaziguye mu ifatwa ry’iki cyemezo, cyane cyane nyuma y’uko havugwaga ibibazo by’imiyoborere muri Uganda Media Centre.

Allan Kasuja uwo munini wambaye amadarubindi niwe wahawe inshingano nshya zo kuyobora Media Centre

Museveni yanditse agira ati: “Nahawe ibaruwa yawe yo ku wa 27 Ugushyingo 2025 ivuga ku bijyanye na Media Centre. Sinari nzi ibijyanye n’imyitwarire iri kuba muri iki kigo.”

Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho Allan Kasujja cyari cyaraganiriweho mbere mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’igihugu. Perezida yanategetse Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Uburezi mbonerabuhanga, Dr Chris Baryomunsi, gutangiza inzira zose zisabwa mu mategeko kugira ngo Kasujja ashyirwe mu nshingano, ndetse no gusuzuma abandi bashobora kuba bamwungirije.

Allan Kasujja aje muri izi nshingano afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 mu itangazamakuru ryo kuri radiyo na televiziyo, yaba muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 1990 akorera Sanyu FM na Capital FM, nyuma aba ikimenyabose nk’umushyushyarugamba w’ikiganiro Who Wants to Be a Millionaire? Uganda guhera mu 2011.

Nyuma yaje kwerekeza mu Bwongereza aho yamaze imyaka 13 akorera BBC World Service, ayobora ikiganiro Newsday ndetse n’icyamamare Africa Daily Podcast. Yavuye muri BBC muri Kanama 2025.

Kasujja kandi azwiho kuba umwe mu bayoboye ibiganiro mpaka bya mbere by’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda mu 2016, amateka adasanzwe mu miyoborere y’icyo gihugu.

Previous Post

Nana yivuguruje ku mbuga nkoranyambaga: “Ubukwe bwanjye si inkuru y’ibihuha”

Next Post

Dr. Propa: “Imbaraga zanjye si ibiyobyabwenge, ni umuziki”

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Next Post
Dr. Propa: “Imbaraga zanjye si ibiyobyabwenge, ni umuziki”

Dr. Propa: “Imbaraga zanjye si ibiyobyabwenge, ni umuziki”

Fela Kuti agiye guhabwa na Grammy igihembo cy’ubuzima bwose

Fela Kuti agiye guhabwa na Grammy igihembo cy’ubuzima bwose

Ruswa y’igitsina n’abakomisiyoneri bikomeje kwigaragaza muri kaminuza

Ruswa y’igitsina n’abakomisiyoneri bikomeje kwigaragaza muri kaminuza

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.