• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Kim Kardashian yaguze mu ibanga Bibiliya ya se

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 21, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Kim Kardashian yaguze Bibiliya ya se Robert Kardashian mu ibanga nyuma yo gutsinda cyamunara yari ihanganyemo n’umuryango wa O.J. Simpson

Kim Kardashian yangaje ko yaguze Bibiliya y’umubyeyi we Robert Kardashian, wahoze mu itsinda ryunganiraga O.J. Simpson wamamaye muri NFL, binyuze muri cyamunara yari imaze iminsi ihanganyemo n’umuryango wa O.J.

Mu gace gashya k’uruhererekane rwa “The Kardashians”, Kim yavuze ko yatanze $80,000 (asaga miliyoni 116 Frw) ariko agahitamo kubikora mu ibanga kugira ngo hatazamenyekana ko ari we uri kuyirwanira. Iyo Bibiliya ni iy’ingenzi cyane kuko yari iya se, ifite izina rye ryanditse ku gifuniko mu nyuguti za zahabu, ndetse ikaba irimo n’inyandiko ze bwite zanditse imbere.

Kim Kardashian yavuze ko mbere yigeze gutanga $15,000 ku muryango wa O.J. Simpson kugira ngo ayigure ariko bakabyanga. Ibyo yabivugiye mu kiganiro cyo kuri Hulu, asobanura ko yari yiteguye kuzamura ayo mafaranga.

Kim Kardashian yaguze mu ibanga Bibiliya ya se

Aya makuru ntiyashimishije Malcolm LaVergne, umunyamategeko w’umuryango wa O.J., wavuze ko ibyo Kim ari kubitangaza ku nyungu ze bwite kandi amushinja gushaka kwikururira amatwi y’abarebye ikiganiro cye.

Kim amaze kubona ko kuyigura biciye ku muryango wa O.J. bidashoboka, yahisemo gukoresha izina rihimbano mu cyamunara, aza gutsindira iyo Bibiliya. Nyuma y’aho, yahise ayigenera nk’impano mushiki we Khloé Kardashian, watunguwe cyane no kuyakira.

LaVergne yongeye gutunga agatoki Kim avuga ko ibi byose ari uburyo bwo gushaka inkuru nshya yo gushyira mu kiganiro cye. Ati: “Byari bizwi. Ni intsinzi kuri buri ruhande: umuryango wa O.J wabonye amafaranga, na we abonye inkuru yo gushyira mu kiganiro cye.”

Robert Kardashian yari umwe mu bunganizi ba O.J. mu rubanza rwo mu 1995, kandi bivugwa ko O.J. yajyanye iyi Bibiliya muri gereza mu myaka yose yahabaye.

Previous Post

Africa Week 2025 Shines in Kigali as the Continent’s Premier Tech and Investment Summit

Next Post

Gloria Bugie yahakanye byogutwara abagabo babandi

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
21 hours ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali

Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yashyize ahagaragara amashusho y’iminota itanu n’amasegonda 38’ agaragaza inzu ye nshya aherutse kuzuza i...

Next Post
Gloria Bugie yahakanye byogutwara abagabo babandi

Gloria Bugie yahakanye byogutwara abagabo babandi

B2C yateye intambwe ikomeye mu muziki

B2C yateye intambwe ikomeye mu muziki

Uganda: Israel Mbonyi yatumiwe mugitara cyateguwe na  Prophet Bishop Sibomana Samuel

Uganda: Israel Mbonyi yatumiwe mugitara cyateguwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.