• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Jean Luc na Lorenzo mu ntambara ishyushye!

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 13, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Urwego rw’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda ruri mu bihe bikomeye, nyuma y’intambara y’amagambo yahuje Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Kigali na Musangamfura Christian uzwi nka ‘Lorenzo’ wa SK FM.

Byose byakomotse ku itangazo rya Rayon Sports ryamagana Umunyamakuru wa Radio Rwanda ku bijyanye n’itandukana ryayo na Serumogo Ali.

 Nyuma y’uko iri tangazo rishyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Jean Luc yahise ashyira ubutumwa kuri X ashima Lorenzo, amubwira amagambo yasize benshi bibaza niba hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ari ukuri.

Jean Luc yagize ati “Ishyuke Lorenzo. Komerezaho aho Ngabo Roben yari agejeje.”

Aya magambo yasamiwe hejuru, bamwe bayafata nk’aho yemeje amakuru yavugaga ko Lorenzo yaba yarasimbuye Ngabo Roben ku bijyanye n’imikorere y’imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports.

Mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” kuri SK FM, Lorenzo yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, avuga ko konti ye ya X yinjiriweho (hacked) ndetse ko ubutumwa bwari bwagiyeho atabushyizeho.

 Icyakora, mu minota mike yari yabanje, yari yagaragaje ko yabonye amatangazo ya Rayon Sports, ibintu byatumye bamwe bashidikanya ku bisobanuro bye.

Mu kiganiro, Lorenzo yumvikanye atunguwe n’uburyo Jean Luc yamushimiye mu ruhame, abifata nk’ikintu cyashoboraga kumwangiriza izina mu kazi. Yavuze ko yubaha Jean Luc ariko ko atari byiza kumuhuza n’amakuru atemeza.

Nyuma y’amasaha make, Jean Luc yasohoye ubutumwa busaba imbabazi, avuga ko yashingiye ku byo yumvise mu makuru, kandi niba atari byo, nta mutima mubi yari afite.

Ibi byabereye mu gihe Rayon Sports yari imaze gutsinda Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium, aho aba banyamakuru bombi bahuriye imbonankubone.

Basuhuzanyije, ariko nyuma y’amasegonda macye, Jean Luc ahita agenda, Lorenzo amusaba ko bazavugana.

Iyi nkuru yagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba intandaro y’impaka mu itangazamakuru rya siporo.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bikwiye kubera isomo abanyamakuru, cyane cyane mu gihe amakuru ajyanye n’amakipe akomeye nka Rayon Sports aba akurikiranywe n’imbaga.

Previous Post

Doja Cat agiye gususurutsa Kigali muri Move Afrika 2026

Next Post

“Maze kuririmba mu bukwe busaga 500 ariko sinumva impamvu itangazamakuru ritari ryanyakira“ – Yvanny Mpano

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
23 hours ago

Umuhanzi uyobora itsinda rya punk utabona neza agiye kwitabira isiganwa rya London Marathon agamije gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wo mu...

Okwi: U Rwanda rwigishije isi amasomo akomeye

Okwi: U Rwanda rwigishije isi amasomo akomeye

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Rutahizamu wa Police FC, Emanuel Arnold Okwi, yavuze ko kuba aba kandi akinira umupira mu Rwanda bitamubereye gusa akazi, ahubwo...

#Kwibuka32: Abakinnyi b’Amavubi na FERWAFA bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

#Kwibuka32: Abakinnyi b’Amavubi na FERWAFA bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango...

Next Post
“Maze kuririmba mu bukwe busaga 500 ariko sinumva impamvu itangazamakuru ritari ryanyakira“ – Yvanny Mpano

“Maze kuririmba mu bukwe busaga 500 ariko sinumva impamvu itangazamakuru ritari ryanyakira“ - Yvanny Mpano

Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’uruzinduko Bruce melodie na Bwiza bagiriye i Kampal

Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y'uruzinduko Bruce melodie na Bwiza bagiriye i Kampal

Yvan Muziki nyuma yo kurika album ye, yambitse impeta y’urukuno umukunzi we Marina

Yvan Muziki nyuma yo kurika album ye, yambitse impeta y'urukuno umukunzi we Marina

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.