• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

“Iyo mama ataza gupfa nkiri muto mba mvuga Ikinyarwanda” – Eddy Kenzo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
March 12, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi Eddy Kenzo, akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahanzi bo muri Uganda (Uganda National Musicians Federation – UNMF), yatangaje ko nyina wamubyaye afite inkomoko mu Rwanda.

Mukiganiro yashyize hanze yagarutse ku buzima bwe bwo mu bwana, Kenzo yavuze ko nubwo yabanye na nyina igihe gito mbere y’uko yitaba Imana, akimwibuka neza kandi yumvaaga avuga Ikinyarwanda neza cyane.

Yavuze ko iyo aza kuba ataritabye Imana, bishoboka ko na we yakabaye ashobora kuvuga Ikinyarwanda neza.

Yagize ati: “Mama wanjye ni Umunyarwandakazi. Ndamwibuka neza yajyaga anumva avuga Ikinyarwanda neza adategwa. Iyo ataza gupfa nkiri umwana, nanjye ubu mba nkivuga kandi neza.”

Nubwo avuga ko nyina yari afite nkomoko mu Rwanda, Kenzo yashimangiye ko ari Umunya-Ugandacyane ko ariho yakuriye kandi akaba afite ibyangombwa bya Uganda.

Yasobanuye ko yavukiye mu gace ka Ssenyange mu Mujyi wa Masaka, aho yakuriye mbere yo kwimukira i Kampala mu rwego rwo gushaka ubuzima no kwinjira mu muziki.

Yanavuze ko i Masaka ari ho afata nk’iwabo kwivuko, ku buryo anifuza ko n’igihe azaba yitabye Imana ariho yazahashyingurwa.

Yagize ati: “Ndi Umunya-Uganda—navukiye Masaka, Ssenyange, ndetse ni naho nakuriye mbere yo kwimukira i Kampala. N’igihe nzitaba Imana ndifuza ko nzashyingurwa i Masaka.”

Kenzo kandi yatangaje ko se yitwaga Mzee Chef Ali nawe akaba yari tabye Imana, se yakomokaga mu karere ka Ankole mu burengerazuba bwa Uganda.

Uyu muhanzi yavuze ko mu myaka myinshi ishize yirinze gutangaza amakuru arambuye y’umuryango we mu itangazamakuru.

Yasobanuye ko yabikoze kubera ko yashakaga ku kubaka umwuga we w’ubuhanzi no kwirinda impaka zashoboraga guterwa no kuvuga byinshi ku bijyanye na se.

Yagize ati: “Data akomoka Ankole. Mzee Chef Ali ni we data. Sinifuzaga kubivuga mu itangazamakuru kuko ntashakaga guteza impaka. Nashakaga kwibanda ku muziki wanjye gusa.”

Icyakora, aya makuru yaje kujya ahagaragara ubwo Perezida Yoweri Museveni yayatangazaga, bityo ibanga Kenzo yari amaze igihe kirekire yari ahisha rimenyekana.

Kenzo yavuze ko nyuma y’uko Museveni amaze gutangaza amakuru ajyanye n’umuryango we nta kindi cyari gisigaye, bityo ari yakira yemera ko .

Yasoje agira ati: “Ubwo Perezida Museveni yabivugaga, nta kindi twari gukora uretse kubyemera. Nanjye nyuma ni bwo nasobanukiwe neza ko ari we data, cyane ko nkiri muto narezwe na Mama.”

Previous Post

Rickman Manrick ari mu munyenga w’urukundo na Gia Nina

Next Post

Hon. Robert Migadde Ndugwa yasobanuye iby’amafaranga yagenewe umuryango wa Ssegirinya

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Hon. Robert Migadde Ndugwa yasobanuye iby’amafaranga yagenewe umuryango wa Ssegirinya

Hon. Robert Migadde Ndugwa yasobanuye iby’amafaranga yagenewe umuryango wa Ssegirinya

“Naricujije gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi” – Dax Vibez

"Naricujije gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi" - Dax Vibez

“Abahanzi benshi ba kera nta musaruro ugaragara twakuye mu muziki” – Master Parrot

"Abahanzi benshi ba kera nta musaruro ugaragara twakuye mu muziki" - Master Parrot

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.