Martha Mukisa, umuhanzikazi wo muri Ugunda, yatangaje ko igihe yari atwite bitari yorohewe, ariko abifashijwemo no gusenga Imana byamuhaye kwihangano no gukomezwa nayo, ndetse bimufasha no kubyara vuba kandi atabazwe.
Martha Mukisa yabyaye muri Gicurasi 2025 umwana w’umukobwa, akaba ari nawe mfura ye. Urugendo rwe rwo kuba umubyeyi rwuzuye ishimwe rikoye cyane ndetse n’ibyishimo byinshi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Xtra Lounge, uyu muhanzi yavuze ko ubwo yamenyaga ko atwite, yari amze gutegura imishinga myinshi inyanye n’ubuhanzi akora, bityo ngo kubimenyesha itsinda rimufasha (Management) byamubereye imbogamizi ikomeye cyane.
Yongeyeho ko gusama kwe byamuteye kwibaza ibibazo byinshi, birimo kwibaza ko agiye kuba umubyeyi n’uburyo azitwara amaze kubyara, ndetse no kwibaza uburyo azanyura mu bihe bye byo gutwita iyo nda.
Gusa, yavuze ko yiringiye Imana akayisenga ayisaba ko inda ye yazakura neza kandi akayibyara atabazwe, kandi koko Imana yaramwumvise iramusubiza abayara atabazwe. Yasabye bagenzi be b’abagore bari iruhande rwe kugira kwizera ndetse bagasenga Imana ikabafasha ku byara neza.
Ati: “Nari mfite imigambi myinshi n’itsinda ryanjye, hanyuma nza kumenya y’uko ntwite. byari ibibazo ku bibabwira. Hari n’ibibazo byinshi nibazaga: Nigute zanyura muri ibi bihe byo gutwita? Ni byara bizagenda bite? Ese ubundi nditeguye? Ubu se nzaba umubyeyi mwiza?.
Ariko Imana yampaye ubutwari, ububabare ndabwihanganira, ibintu byose bikomeza kugenda neza. nagize kubyara ntabazwe, nta bubabare, Imana ni yo yogushimwa. nabwira abantu ko ntazi uko kubyara bibabaza. Nasabye Imana, ndasenga nyisaba ko yankuraho ububabare, kandi Imana y’inyembabazi koko irabikora byara neza.”







