• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Inkuru y’akababaro: Babiri bitabye Imana mu itangira rya Tour du Rwanda 2026

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
February 22, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje inkuru ibabaje y’abantu babiri bahitanywe n’impanuka yabereye ku munsi wa mbere w’iri siganwa rizenguruka igihugu.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, ku munsi hatangizwaga ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga. Agace kabimburiraga andi kavuye i Rukomo mu karere ka Gicumbi kerekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,6, kegukanwa n’Umunya-Israel Itamar Einhorn.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, imodoka yari iri mu gice cy’abafatanyabikorwa (caravane) yaje kurenga umuhanda, igonga bamwe mu bari bahagaze ku ruhande rw’umuhanda baje kwihera ijisho isiganwa.

Iyo mpanuka yahise ihitana abantu babiri, mu gihe abandi batandatu bakomeretse. Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho byihuse, aho ubuyobozi bwatangaje ko bukomeje gukurikiranira hafi uko ubuzima bwabo buhagaze.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’ibi byago, ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango yabuze ababo, bunasaba abakunzi b’iri siganwa n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kuba hafi y’abahuye n’ingaruka z’iyi mpanuka.

Hagati aho, Rwanda National Police yahise itangira iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka n’uko byagenze kugeza ibaye. Polisi yatangaje ko amakuru arambuye azatangazwa nyuma y’iperereza.

Ubuyobozi bw’iri siganwa bwashimangiye ko umutekano w’abasiganwa, abarebera isiganwa n’abafatanyabikorwa ukomeza gushyirwa imbere, ndetse ko hari ingamba zisanzwe zifatwa buri mwaka mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izi.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa Tour du Rwanda 2026

Ibi bibaye mu gihe Tour du Rwanda 2026 iteganyijwe gukomeza kuri uyu wa Mbere hakinwa agace ka kabiri kazava mu Bugesera kerekeza i Huye.

Kwamamaza iri siganwa rikomeye ku mugabane wa Afurika rikomeje, ariko rikaba ritangiye risiga intimba ku miryango yabuze abayo no ku bakunzi b’umukino w’amagare muri rusange.

Previous Post

Einhorn yongeye kwigaragaza, yegukana agace ka1 muri Tour du Rwanda 2026

Next Post

Christopher ahuje urwenya n’umuziki, azasusurutsa Gen-Z anabagezaho ‘H20’ nshya

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Arsenal yegukanye igikombe cya Premier League 2025-2026, isubira ku ntebe y’icyubahiro nyuma y’imyaka 22 yose itagitwara. Iyi ntsinzi yemejwe nyuma...

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Kwitabira Igikombe cy’Isi cya FIFA biha ibihugu amafaranga menshi, kwamamara ku rwego mpuzamahanga n’ibyishimo bikomeye mu baturage, bikanafasha guteza imbere...

Next Post
Christopher ahuje urwenya n’umuziki, azasusurutsa Gen-Z anabagezaho ‘H20’ nshya

Christopher ahuje urwenya n’umuziki, azasusurutsa Gen-Z anabagezaho ‘H20’ nshya

Mu gihe agitegereje igitego cya 1000, Ronaldo yambitswe umwitero w’icyubahiro

Mu gihe agitegereje igitego cya 1000, Ronaldo yambitswe umwitero w’icyubahiro

Ese impuhwe ni iz’abagore gusa? Siyansi itanga indi sura

Ese impuhwe ni iz’abagore gusa? Siyansi itanga indi sura

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.