• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Nyamukuru

i Nyagatare, Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

admin by admin
November 6, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Ikiraro cyo mu kirere cyuzuye i NYagatare.

Abaturage bo mu mirenge ya Rukomo na Tabagwe yo mu Karere ka Nyagatare, bubakiwe ikiraro cyo mu kirere gihuza iyi mirenge, cyitezweho koroshya ubuhahirane ndetse kinabafasha mu migenderanire.

Ni ikiraro cyatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, aho cyatashywe n’umuyobozi w’aka Karere Gasana Stephen n’izindi nzego z’umutekano. Iki kiraro gihuza utugari twa Nyakagarama na Ngoma two mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo, cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

Umwe mu banyeshuri bagorwaga no kwambuka bajya ku ishuri, yavuze ko bajyaga bambuka bari koga ku buryo byatumaga bamwe bava mu ishuri, abandi inkweto n’amakaye bigatakara.

Ati “ Ubu dufite amahirwe ko tuzajya tunyura ku kiraro cyiza tunagere ku ishuri kare, bizatuma tuniga neza dutsinde.”

Undi muturage yagize ati “ Twajyaga kubyara tukazenguruka tunyuze Bushara mu Murenge wa Karama, tukishyura 2000 Frw kugira ngo tugere za Rukomo ariko ubu turishimira ko igiciro kigiye kugabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko iki kiraro kigiye koroshya imigenderanire y’abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo.

Meya Gasana yasabye abaturage gufata neza iki kiraro, bakagikoresha mu bikorwa bibateza imbere kandi buri wese akagerageza kukibungabunga.

Muri miliyoni 190 Frw zakoreshejwe mu kubaka iki kiraro, Akarere ka Nyagatare katanzemo miliyoni 68 Frw mu gihe izindi miliyoni 122 Frw zatanzwe n’umufatanyabikorwa uri kubafasha mu kubaka ibiraro bitandukanye.

Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibiraro icumi birimo bine byo mu kirere mu gihe hari ibindi biraro bibiri bikiri kubakwa.

Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abaturage kukibungabunga
Akanyamuneza ni kose ku baturage nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere

Previous Post

Mu mafoto 60 Dutemberane hoteli zose z’Inyenyeri eshanu mu Rwanda.

Next Post

MTN Rwanda mu myiteguro yo kwakira murandasi ya 5G mu Rwanda.

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Inyubako izwi cyane mu mujyi wa Kigali ikoreramo Rwanda Development Board (RDB) ndetse n’ibindi bigo bya leta, irimo kuvugisha benshi...

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyongeye kuzamuka kigera ku 2,938 Frw kuri litiro, bivuze inyongera ya 635 Frw ugereranyije n’igiciro...

BRD yemerewe kubona inkunga y’imihindagurikire y’ikirere

BRD yemerewe kubona inkunga y’imihindagurikire y’ikirere

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) yabaye ikigo cya mbere cy’imari mu Rwanda ndetse acy’Imari Kigamije Kurwanya Imihindagurikire y’Ikirere (Green Climate...

Next Post
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yari yitabiriye iki gikorwa

MTN Rwanda mu myiteguro yo kwakira murandasi ya 5G mu Rwanda.

FERWAFA yateye mpaga APR FC mu mukino wayihuje na Gorilla FC

FERWAFA yateye mpaga APR FC mu mukino wayihuje na Gorilla FC

Eugene Anangwe wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yakeje  Perezida Kagame.

Eugene Anangwe wahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda yakeje Perezida Kagame.

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.